Uburezi

Perezida Kagame na Madam bafashije itangira ry’ ikigo Mulindi Japan One Love

March-04
05:45 AM 2017

Ikigo cya Mulindi Japan One Love project hazwi kw’izina ryo kwa Rasta kizihije imyaka 20 kimaze gikora aho cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuli 37 bafite ubumuga barangije amasomo y’ikoranabuhanga bamazemo amezi 7.


Gatera Emmanuel n’umufasha we Mami ukomoka mu Buyapani batangije ikigo MJOLP

Gatera Emmanuel watangije iki kigo ageza ijambo ku bitabiriye kwizihiza imyaka 20 iki kigo kishimira ibyo cyagezeho yashimiye perezida wa Repunulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu kuko ari bo bafashe iya mbere bamutera inkunga y’amafaranga ngo abashe gutangiza inyubako y ;iki kigo.

Gatera yagize ati Nyuma ya Jenoside nagiye ku Mulindi aho Ingabo z’igihugu zabaga mbagezaho bwa mbere umushinga wo gufasha ingabo tubaha insimburangingo maze igitekereze bacyakira neza harimo na Nyakubwa Perezeida Paul Kagame.
Ndashimira perezida Kagame aho yaduhaye miliyoni 2 akuye k’umufuka we ndetse na madamu Jeanette Kagame aduha izindi miliyoni 2 maze ubwo twari dufite ayo mafaranga twabashije gushyiraho ibuye rya mbere twubaka kino kigo.
Bamwe mu banyeshuli babana n’bumuga bemeza ko ayo mahugurwa yabafashije .

Habimana Celestin wabuze ukuboko kubera Jenoside yakorewe abatutsi yemeje ko yungutse byinshi kandi hari icyo bizamufasha ku hazaza he. Habimana ati ubu nzi gukoresha mudasobwa mbere ntabyo nari nzi aho nshobora kwikorera udupapuro twamamaza (flyers) n’ibindi. Ndashimira iki kigo cyaduhaye aya mahirwe kuko twigira ubuntu kandi abarangije dufite umugambi wo gushinga koperative yo gukora ibyo twize tukabibyaza umusaruro twinjiza amafaranga.

Iki kigo kuva cyatangira mu 1997 kimaze gufasha abagera ku 7950 cyane cyane abababana n’ubumuga dore ko cyatangiye kinafasha ingabo z’igihugu zamugariye k’urugamba .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza