Uburezi

Peace Kwizera yatangiye gukirigita ifaranga agurisha kopi z’ igitabo yanditse

October-10
05:28 AM 2016

Mu ntango z’Ukwakira umwaka wa 2016 nibwo Peace Kwizera igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda yamuritse Igitabo yanditse giha ubutumwa abana kitwa .
Amurika iki gitabo nibwo yatangiye gushishikariza imiryango na buri wese kuba yagitunga kugirango arahure ubutumwa yageneye abasomyi baco.

Peace Kwizera yabwiye Yeejo.rw ko igitabo yatangiye kukigurisha kandi kimaze kwinjiza mu gihe gito.Yagize ati ubu maze kugurisha ibitabo ibihumbi 3000 mu gihe cy’icyumweru kandi ntekereza ko biri kugenda neza n’ibindi bizagurwa.

Uko Isi itera imbere niko ikoranabuhanga rizamura intera. Peace ateganya gutangira kugurisha igitabo cye yifashishije ikoranabuhanga .Ati turateganya gutangira kugurisha igitabo cyacu kuri Amazon.

Iki gitabo cyatunganijwe n’ikigo Imagine We akaba ari naho wagisanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza