Uburezi

Nyamirambo: abagore n’abakobwa barahamyako bamaze gutera intambwe ishimishije yo kumenya gusoma no kwandika

October-17
06:54 AM 2017

Abagore batuye i Nyamirambo batagize amahirwe yo kwiga babifashijwemo na Nyamirambo Women Center . Aba bagore barahamyako bamaze kumenya gusoma no kwandika aho abasaga mirongo itatu na bane ubu aribo bamaze gufashwa muri gahunda iki kigo cyihaye yo kunganira leta mu gufasha abagore batagize amahirwe yo kugana ishuri.

Nkuko tubikesha BBC aho yari yasuye ababagore aho bigira baganira n’umunyamakuru bamubwira uko bari babayeho mu buzima bwo kutamenya gusoma ndetse no kwandika.

Uwamahoro Donatha yagize ati:”mbere muri uko kubaho kwanjye nabayeho ndi umucuruzi ariko mu bucuruzi bwanjye nkaba ntabasha kujya kuri banki kubitsa, sinzi kwizigama namba mfite umukozi akankorera ntabwo menya ngo ndamuhemba aya mbese nahoraga mpomba kuberako ntazi imibare.”

Naho ikigo cy’igihugu cyibarurishamibare mu Rwanda cyerekanye ko abagore aribo bahura cyane niki kibazo cyo kutagera mu ishuri. Cyakora ikigo Nyamirambo Women Center gizanwe gifasha abagore cyiyemeje kuziba icyo cyuho aho cyigisha abagore gusoma no kwandika.

Merry Nyangoma ni umuyobozi wungirije wiki kigo ati:”ibibazo by’abagore twari dusanzwe tubizi kuko mu bihe byashize mu muco wacu abagore barahezwaga bigatuma batagera mu ishuri.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza