Uburezi

Nyagatare: N’ubwo bafunzwe ntibahagaritse amasomo kandi bizeye no gutsinda ibizamini bya leta

November-14
03:59 AM 2017

Mu karere ka Nyagatare, 16 mu bana bazakora ibizamini bya leta bakurikiranye amasomo bari muri gereza bakazanakora ibizamini baritaha muri gereza. Mu gihe mu Rwanda hose habarurwa abana basaga 230,000 biteguye gukora ibizamini by’amashuri abanza bibategura kujya mu mashuri yisumbuye, mu karere ka Nyagatare harabarurwa abasaga 9400. Muri bo, aka karere kabarura abana 16 basanzwe bafunzwe bakazajya bakora ibizamini bataha muri gereza nk’uko n’amasomo bayakurikirana baba muri gereza.

Kubyo bamwe muri aba bana babarizwa muri gereza bagarutseho mu kiganiro bagiranye na RBA ni ugushimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ku mahirwe yabahaye yo kwiga aho kubatererana ahubwo ikabashakira abarimu n’abacungagereza bo kubigisha amasomo muri gereza bakaba biteguye kwereka ababafashije kwiga nk’abandi ko batagosoreye mu rucaca ahubwo bakazatsinda bakajya no muri secondaire.

Isaac Munyakazi Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye wari intumwa nkuru ya leta muri uwo muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutangira ibizamini muri aka Karere ka Nyagatare, yashimiye abana bose muri rusange abifuriza insinzi ariko anabasaba kwirinda amakosa akunda kugaragara muri ibi bihe by’ibizamini harimo nko gukopera, kudakoresha igihe neza no kutitwara neza mu gihe cy’ibizamini, abasaba kwitegura neza kuko ikizamini ari urufunguzo rwo kubafasha gutera intambwe bakajya mu kindi cyiciro cy’amasomo azabafasha kugera ku bumenyi igihugu kibashakamo.

Munyakazi yagize ati Twamaze kubaha ibyangombwa byose, ubu ahasigaye ni ahanyu ngo mutwereke uburyo mwabifashe, tubifurije ishya n’ihirwe, ikizamini ntikibatere ubwoba ni bya bindi musanzwe mwiga tuzabagarurira. Munyakazi kandi yashimiye aba bana biga baba muri gereza aho yabasabye kutagira ubwoba kuko gahunda bigishwamo ari imwe n’iyo abo hanze nabo bigishwamo, abasaba kugororoka neza no kurushaho kwihatira indangagaciro nyarwanda, bityo bakazaba abanyarwanda beza batanga umusanzu wabo mu iterambere nyuma y’igihe bahawe cyo kugororwa.

Muri uyu mwaka abanyeshuli bakoze ikizamini mu gihugu hose ni 237.181, bakaba bariyongereyeho 42.502 ni ukuvuga 25% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2016. Abakobwa ni 130.787 bakaba bariyongereyeho 29.423 Ni ukuvuga 33% ugereranyije n’umwaka ushize. Naho abahungu ni 106,394 biyongereyeho 13.079, ni ukuvuga 17%.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza