Uburezi

Nigeria: Leta ivuga ko abana barenga kimwe cya kabiri batajya mu ishuli ugereranyije n’ibindi bihugu biri ku isi

July-29
05:54 AM 2017

Igihe Leta ya Nigeria yemeraga uburemere bw’iki kibazo umunyamabanga uhoraraho muri Minisiteri y’uburezi Adamo Hassan yavuze ko bibabaje kubona Nigeria ifite abana miliyoni icumi n’ibihumbi Magana atanu batari ku ntebe y’ishuli.
Ni inshuro yambere ubuyobozi bwo muri Nigeria bwemera uburemere bw’iki kibazo kumugaragaro.


Malala Yousafzai yasuye abanyeshuli

Igihe yasuraga Nigeria Malala Yousafzai umwana w’umukobwa uharanira uburenganzira bw’abana bwo kwiga yahuye na Perezida w’agateganyo wa Nigeria Yemi Osinbajo amusaba gutangaza icyoyise ibihe bidasanzwe by’amategeko y’uburezi muri Nigeria,

Bwana Adamu Hussain yagize Ati”abagirwaho ingaruka zikomeye ari abana b’abakobwa, abana baba ku mihanda ndetse n’abakomoka ku matsinda ahora yimuka.”
Yongera kuvuga ati”iterambere rishingiye ku bukungu rishobora kugerwaho hari uburezi budaheza kandi budatuma abana batareka kwiga.”


Bamwe mu banyeshuri bakiri mu ntebe y’ishuri

Inkuru ya BBC iravuga ko ibi bibazo biri mu rwego rw’uburezi bushingiye ku ngengo y’imari nke ishorwamo aho kuba ibi bazo bishingiye ku muco nkuko bivugwa na Minisiteri, amashuli afashwa na Guverinoma muri Nigeria yasubiye inyuma bikomeye mu gihe cy’imyaka myishi kubera kudaterwa inkunga bihagije, bigatera abana bava mu miryango ikennye kubura aho bajya kuba hatari mu mihanda. UNICEF ivuga ko 60% by’abana batajya ku ishuli muri Nigeria baturuka mugace k’amajyaruguru y’igihugu.

Zimwe mu mpamvu zitera iki kibazo zirimo izishingiye ku muco ariko abanenga Leta batunga agatoki ku kibazo cy’amafaranga make ashyirwa mu mashuli afashwa na Guverinoma.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza