Uburezi

Mwalimu Kabarebe ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje imbogamizi mu kwigisha(Video)

November-08
06:17 AM 2016

Kabarebe Aphrodis, ni umugabo ufite ubumuga bwo kutabona kuva afite imyaka 6 aho yarangije kwiga kaminuza abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu cyahoze kitwa Ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), aho yize ibijyanye n’uburezi mu gashami k’ururimi rw’Icyongereza .Amaze imyaka 5 yigisha icyongereza mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Karama mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo kandi abasha kwigisha abana badafite ubumuga.

N’ubwo atareba, yabashije gukurikira amasomo ye, akajya anakora ibizami, akabasha kwandika akoresheje mudasobwa yabugenewe ariko gusoma byo akabikora hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’inyandiko yagenewe abamugaye izwi nka "Braille" aho basoma bakabakaba bakabasha kumenya ibyanditse.

Kabarebe yagaragaje imbogambizi amaze guhura nazo.

Irebere video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza