Uburezi

Musanze: Ibyumba by’amashuri 28 byitezweho kugira uruhare kuzamura ireme ry’uburezi

February-06
07:01 AM 2018

Abarezi bo mu karere ka Musanze bavuga ko ibyumba by’amashuri bishya by’amashuri byubatswe mu mirenge inyuranye bizafasha abana kwiga neza badacucitse kandi nabo bakigisha nta bwoba kuko amashuri yari ashaje bagiraga ngo azabagwaho.

Abarimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya mbere bavuga ko hari ibyumba by’amashuri byubatswe mu 1975, bityo ngo bajyaga kwigisha bafite impungenge ko bizabagwira.

Umwe muri aba barimu waganiriye na RBA yagize ati “Na mwarimu nta mutekano yabaga afite yumvaga ko isaha iyo ariyo yose ashobora kumugwaho ugasanga rero mwari mu myigishirize ye, mu myitangire ye byari imbogamizi.”

Nyuma y’uko hubatswe ibyumba icyenda byo gusimbura ibi bishaje aba barimu bavuga ko imikorere yabo igiye guhinduka n’ireme ry’uburezi rikazamuka.

Undi ati “uburezi bugiye gutangwa kandi bufite ireme haba ku munyeshuri, haba ku murezi tuzatahiriza umugozi umwe ku buryo bizongera imitsindire y’abana. Twari dusanzwe dukora neza ariko ubu tuzakora ku buryo budasanzwe.”

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero nao bavuga ko bazakomeza gufasha mu kubaka ibindi byumba bisigaye bishaje.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire asaba abaturage gukangukira kuzana abana mu ishuri kugira ngo babyaze umusaruro ibyo bikorwa remezo.

Ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36 byubatswe mu mirenge ya Rwaza, Cyuve na Muhoza yose yo mu karere ka Musanze.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza