Uburezi

Muhanga: Yaje mu Rwanda ari impunzi yirwanaho yanga kuba mu nkambi ubu yibeshejeho afasha n’umuryango we

September-27
18:00 PM 2017

Niyimubona Cynthia ni umukobwa w’inkumi uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko akaba yaragerageje kwishakishiriza imibereho nyuma y’uko igihugu cye cy’uburundi gihuye n’imvururu z’intambara agahungira mu Rwanda.

Cynthia yageze mu Rwanda muri Kamena 2015 ahunze imvururu zo mu Burundi ajya kuba mu nkambi ya Mahama irimo impunzi z’abarundi kugeza mu kwezi kwa Nzeri uwo mwaka, nyuma gato mu Kwakira yigiriye inama yo kuva mu nkambi akajya gushakisha imibereho hanze y’inkambi.

Aganira n’umunyamakuru wa Yeejo.rw Cynthia yagize ati: “Ubuzima bwo mu nkambi ntibuba bworoshye, natekereje uko nashakisha ubuzima bwo hanze, uko bwaba bumeze koze.”………. “Nari mfite umuntu tuziranye mu karere ka Muhanga, yaramfashije tubana igihe gito ari nako nshakisha akazi, ntibyatinze ndakabona ko kwigisha mu kigo cy’amashuri cya Hope Foundation Institute ubu mfasha na barumuna banjye bakiri mu ishuri.” ……. “Aka kazi nkora kambeshejeho njyewe na barumuna banjye ntacyo tubuze.” Cynthia yakomeje avuga ko byamushimishije cyane uburyo mu Rwanda harimo abantu beza mu ngeri zose cyane cyane mu gutanga akazi, kuko yahataniraga umwanya n’abantu benshi ariko akanezezwa cyane n’uburyo bamuhisemo kandi atari umunyarwanda.

Abajijwe inkuru y’uko yakiriye amakuru y’uko yatsinze yagize ati: “Narishimye cyane, numva ndanatunguwe, … kuba naratsinze kandi ntari umunyagihugu byanyeretseko mu Rwanda nta kimenyane cyangwa andi macenga aba mu mitangirwe y’akazi,…… Nagiye ntaziko natsindira uriya mwanya cyane ko arinjye gusa wakoreshaga igifaransa.”

Uyu mwana w’umukobwa akaba by’umwihariko asaba urubyiruko rw’abakobwa bagenzi be bagishakisha akazi kwitinyuka bagakora ibizamini by’akazi kuko iyo igihe kigeze kaboneka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza