Uburezi

Minisiteri y’uburezi igihe gutangiza uburyo buzafasha abana kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

April-17
11:40 AM 2017

Ibi bibaye nyuma yuko umuryango wa IBUKA usabye ko uburyo higishwa amateka ya jenoside bwakwitonderwa kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi nyabwo ku byabaye kandi bakanigishwa ingaruka mbi z’ingengabitekerezo ya jenoside.

Jeanne d’Arc Baranyizigiye, umuyobozi ushinzwe gutegura amasomo y’ubumenyi mbonezamibanire n’amateka mu Kigo gishinzwe uburezi (REB), yatangarije ikinyamakuru "The New Times" ko icyo kigo gishaka guhugura abarimu ngo bumve neza amateka mabi igihugu cyagize banayigishe abanyeshuri babo kubaka ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda. Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko ubuhamya bugaruka ku ivangura n’iyicwa ry’Abatutsi kimwe n’Abahutu bahishe Abatutsi bakabarokora muri Jenoside, bukwiye kubwirwa abanyeshuri kugira ngo bamenye ukuri kw’ibyabaye.

Impungenge za IBUKA na MINEDUC ni uko benshi mu barimu b’amateka babayeho mu gihe ingengabitekerezo ya jenoside, ivanguramoko n’amacakubiri byari bikiganje mu mashuri ndetse bamwe babigiramo uruhare, hakibazwa uko abarimu nk’abo bakwigisha amateka mu buryo bikwiye. Amateka y’u Rwanda agenda abamo ibice bitandukanye birimo u Rwanda rwa mbere, mu gihe na nyuma y’ubukoloni; u Rwanda rwa mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impamvu zayo, ingaruka yateje n’uburyo igihugu cyakoresheje mu kongera kwiyubaka.

Mu kwigisha aya mateka hazajya hifashishwa ibitabo, filimi zakozwe kuri jenoside, gusura inzibutso za Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amafoto n’ibindi. Uretse mu Rwanda, Ibuka iri guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwinjizwa mu mashuri yo hirya no hino ku isi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza