Uburezi

MINEDUC yategetse amashuri guhagarika gusibiba abana bageze mu mwaka wa gatanu

February-08
02:14 AM 2018

Minisiteri y’uburezi yasabye ibigo by’amashuri guhagarika gusibiza abana bageze mu mwaka wa Gatanu banga ko bazagera mu wa gatandatu ntibatsinde neza kuko ngo ari byo birushaho kubica mu mutwe aho kubagirira akamaro.

Ibigo by’amashuri byinshi bihitamo gusibiza abana bo mu mwaka wa gatanu waba mu mashuri abanza n’ayisumbuye cyane abakekwaho kutazatanga umusaruro mu bizamini bisoza icyiciro barimo.

Mu bukangurambaga bugamije kureba imungu ishegesha ireme ry’uburezi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Isaac Munyakazi yatangaje ko gusibiza abana benda gusoza amasomo bituma bata amashuri cyangwa bagapfa mu mutwe.

Aganira na Radio Rwanda yagize ati “ikibazo cyo gusibiza nacyo ni kimwe kuko iyo urebye abana bava mu ishuri ni abana bo mu myaka ya gatanu. Abata amashuri nabo ni abana bo mu myaka ya gatanu. Iyo mibare itwereka ko dushobora kubihuza tugasanga ko gusibiza bishobora gutuma umwana ava mu ishuri aho mu by’ukuri usanga ari ibintu bidakorwa neza ugasanga hari izindi mpamvu ibigo bitanga ngo dusibije abana bari bagiye kujya mu mwaka wa gatandatu kuko nibagerayo bazatsindwa bikagaragara ko ikigo cyacu kidakora akaba ari yo mpamvu yonyine ituma umwana asibira.”

Yunzemo ati “mu by’ukuri gusibiza tuvuga ni igihe icyo cyemezo gifashwe kizagirira umwana akamaro. Kuko bimaze kugaragara ko hari umwana usibizwa bikamufasha, hari n’usibizwa bikamuviramo gupfa kurushaho binamuviramo guta ishuri. Dusaba rero amashuri mu byemezo byo kwimura abana nabyo bajye babyitaho.”

Ibi ngo bituma ahanini abana batangira kwiga ari benshi ariko bakazagera igihe cyo gukora ibizamini bya Leta barabaye bake cyane.

Imibare ya minisiteri y’uburezi igaragaza ko abana bata ishuri mu gihugu mu mashuri abanza ari 5.7%, mu cyiciro rusange bakaba 6.5%, na 2.5% mu mashuri yisumbuye. Abasibira mu mashuri abanza ni 18.4%, naho mu cyiciro rusange bakaba 11.6% mu gihe mu mashuri yisumbuye ari 6%.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza