Uburezi

Mineduc yasabye abanyeshuri kwima amatwi ibibatesha agaciro

February-07
05:16 AM 2018

Dr Christine Gasingirwa,umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Mineduc yabwiye abanyeshiri ko kugira ngo bazagere ku byo bifuza kugeraho basabwa gukora cyane ariko bakima amatwi ibibatesha agaciro.

Ibi yabitangarije mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Uburezi Mineduc bugamije gusuzuma ireme ry’uburezi no kurandura inzitizi zituma ridatera imbere.

Aganiriza abanyeshuri bo mu ishuri nderabarezi rya Gacuba II yibukije abanyeshuri ko kumvira ari ngombwa ndetse ko bagomba kwihatira kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Umwana wanga kumvira Ise na Nyina Yumvira Ijeri yakwanga Ijabo rigashira. Rubyiruko mutege amatwi mwumve kandi mugire uruhare mu burezi bwanyu bufite ireme. Kugirango mugere aho mwifuza ejo hazaza bisaba kwiga mubihaye agaciro. Biragusaba kwima amatwi ikibi cyose cyagutesha agaciro. Murangwe n’Indangagaciro Nyarwanda”

Ikiciro cy’ubu bukangurambaga bwatangiye kuwa 5 Gashyantare 2018, bukazanyura mu mashuri anyuranye 600 yo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba icyateza imbere ireme ry’uburezi rivugwaho kuzahara.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza