Uburezi

Mineduc isaba abarimu kujya bahimba imyandiko aho batabona ibitabo

February-14
06:48 AM 2018

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri badakwiriye guhangayikishwa n’uko nta bitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya kuko atari byo bibarizwamo ibizamini bya Leta, ndetse ngo abarimu bakwiriye kujya bashakisha imyandiko batabona bakayihimba.

Imyaka itatu igiye gushira hatangijwe integanyanyigisho nshya yiswe ‘competence based curriculum’ ariko ibitabo biyiherekeza byakomeje kuba iyanga.

Ibi bituma mu binyamakuru bitandukanye hakomeza kumvikana amajwi y’abanyeshuri bibaza ibyo bazakora mu bizamini bya leta mu gihe batabona ibitabo bigiramo. Iki kibazo bagihuriraho n’abarimu babigisha bavuga ko ibyo bitabo bikenewe ariko ngo ntibihari.

Nyamara Minisiteri y’uburezi siko ibona iki kibazo, kuko Dr Joyce Musabe ushinzwe integanyanyigisho muri iyi minisiteri avuga ko abanyeshuri bakwiriye gukora ubushakashatsi, bikaba akarusho ku barimu kuko atari buri munsi bakenera ibitabo.

Ubwo yaganiraga na City Radio, umunyamakuru amubajije ku myandiko iteganywa mu nteganyanyigisho niba atari ibintu bimwe biteganyijwe kwigishwa yagize ati “umwandiko uwo ari wo wose wawuhuza n’integanyanyigisho. Erega ushobora no guhimba umwandiko mu gihe uri umwigisha usobanukiwe n’ibyo ukora. Kuko icyo dutanga ni urugero tukabitanga mu gitabo. Rero igitabo kuvuga ngo mwarimu nicyo azakurikiza niyo mpamvu tutazagera no ku ireme ry’uburezi kuko ntabwo wavuga ngo iki gitabo nicyo uzigiramo. Umwana akeneye gushakashaka, mwarimu akeneye gushaka ibitabo byinshi akavanamo umwandiko ashobora kwigisha umwana akurikije methodology yahawe.”

Dr Musabe avuga ko iyo umwarimu ategereje igitabo kimwe aba yimye umunyeshuri ubwinyagamburiro bikanatuma atunguka ubumenyi.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza