Uburezi

Leta igiye kubaka amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro 14

February-05
05:16 AM 2018

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA buvuga ko nyuma yo kubona inguzanyi ya miliyoni 81 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 69frw, yose azakoreshwa mu kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyane mu turere tutayagiraga.

Gasana Jerome, umuyobozi mukuru wa WDA yatangaje ko batanze umushinga muri Leta y’u Buhinde ibemerera inguzanyo ya Miliyoni 81 z’amadorali ya America yo kongera amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro no kuzamura ireme ry’uburezi.

Gasana avuga ko aya mafaranga azubaka amashuri mashya 14 mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Aganira na The New Times yagize ati “dufite umushinga wo kongera Amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo umubare w’abana basoza icyiciro rusange basaga 60% bayagane nk’uko Leta ibiteganya. Kugira ngo tubigereho, dukeneye kongera ibikorwa remezo, gahunda ihari ni ukubaka nibura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agezweho muri buri karere kandi twatangiriye kuri turiya tutayafite.”

Uturere tuzubakwamo ayo mashuri ubusanzwe yigamo urubyiruko ni Nyarugenge, Gakenke, Burera, Nyamasheke, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare, and Nyanza.

Gahunda ya Leta ni uko nibra 60% by’abanyeshuri basoza icyiciro rusange biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Leta y’u Rwanda iteganya ko buri mwaka hahangwa imirimo isaga ibihumbi 200 idashamikiye ku buhinzi, ndetse aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro akaba urufunguzo rw’ibanze mu kubigeraho.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza