Uburezi

Kigali: Urubyiruko rw’abanyeshuri bagera kuri 80, bahawe amahugurwa muri Gahunda y’uburezi bugamije amahoro.

May-11
07:02 AM 2017

Ku munsi w’ejo, taliki ya 10 Gicuransi, mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali hatangijwe amahugurwa, yigisha kuburezi bugamije amahoro, akaba ategurwa n’umuryango utegamiye kuri Leta utagamije inyungu witwa The Prem Rawat Foundation (TPRF). Ufatanyije na RICAD Rwanda ihuriro rigamije guteza imbere umuco n’ubugeni, rikaba rinategura ibikorwa bigamije amahoro no guhosha amakimbirane mu bantu, bibera mu Rwanda, Uganda ndetse no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo aya mahugurwa yatangiraga muri sale ya Lycee de Kigali, uhagarariye TPRF mu Rwanda Bwana Francis Ahore, akaba umukorerabushake w’uyu mushinga, yatangiye aha ikaze abana bagera kuri 80 bari bitabiriye iyi gahunda, abasobanurira icyo igamije ndetse n’ibyo bazayungukiramo muri rusange, ati “Ibi tubigisha ntabwo ari iyobokamana, kandi ntaninyungu zindi bigamije, ahubwo bigamije gutuma abantu cyane cyane nkamwe b’urubyiruko bamenya icyo kubaho mumahoro bisaba, maze abantu bakabaho mu bwisanzure, bafite agaciro kabo ndetse bishimiye ubuzima muri rusange.”

Mu guhugura abanyeshuri, hifashishijwe amashusho atandukanye, yerekana ibyo inararibonye zitandukanye zagiye zivuga ku mahoro ndetse n’ukwishyira ukizana kw’ikiremwamuntu. Bamwe mubanyeshuri bagiye batanga ibitekerezo byabo bagendeye kumashusho babonye n’ibiganiro bahawe, bakaba baratangaje ko bishimiye ibi bikorwa kuko bigamije guteza imbere imibanire y’abantu muri rusange, kandi ko amasomo bazakuramo ari ingirakamaro mu mibereho yabo.

Bwana Francis Ahore aturuka mugihugu cya Cote d’Ivoire, ariko akaba atuye muri Ghana. Atangaza ko aya mahugurwa agenda atangwa ku bantu b’ingeri zose, abanyeshuri, abakozi, abagororwa ndetse n’izindi nzego z’abantu bahurira hamwe. Akaba avuga ko iyi gahunda yagiye inyura mubihugu bitandukanye byo muri Afurika, birimo nka Afurika y’epfo, Uganda, n’ibindi. Gusa ngo n’ubwo iyi gahunda ikiri nshyanshya mu Rwanda, bamaze gusura Gereza nkuru yo mukarere ka Huye, Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi riherereye i Remera, ndetse n’ikigo cya Lycee de Kigali kikaba aricyo cya mbere mumashuri yisumbuye basuye ariko ngo bakaba bagamije kwigisha umubare munini ushoboka w’abantu, n’ibindi bigo bakaba bazabigeramo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza