Uburezi

Karongi:Amarira ni yose ku bana 400 birukanwe mu ishuli rimwe nyuma y’icyumweru biga

January-29
02:15 AM 2018

Abana 400 birukanwe mu rwunge rw’amashuli rwa Nyarubuye mu murenge wa Rubengera, nyuma yo kuhoherezwa na Minisiteri y’Uburezi ngo baze kuhiga mu mwaka wa mbere w’amashuro yisumbuye.

Bamwe mu babyeyi b’aba bana birukanwe bavuga ko batumva neza aho abana babo bazerekeza nyuma y’uko birukanwe mu ishuli REB yari yaboherejeho nyamara bari bamaze kwishyura ibisabwa byose.

Nyirajyambere Marie Chantal “bagiye gutangira kuri 22 Mutarama nk’abandi ariko kuwa Gatanu bahisse bahagarikwa mu ishuli bababwira ko nta myanya ihari. Abana bariyandikishije, bari bamaze icyumweru biga none turaberekeza hehe nyuma yo gusohorwa mu ishuli. Nta gisubizo dufite.”
Uyu kimwe n’abandi bavuga ko bari bishyuye amafanga y’ishuli n’ibikoresho byose bisabwa babyujuje.
Umunyamabanga w’urwunge rw’amashuli rwa Nyarubuye avuga ko bakiriye urutonde ruva muri REB rwerekana ko bazakira abana 600 bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri 2018, nyamara ishuri rifite ibyumba bitatu gusa bibateganyirijwe.

Kuwa 26 Muatarama 2018 hari hamaze kugera abanyeshuri 503 bose baafite amabaruwa abohehereza kuri iryo shuli, biga basaga 150 mu cyumba kimwe.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyarubuye Mugwaneza Gratien avuga ko ikibazo cyahabaye ari ibyumba by’amashuli bike ariko ko bafashe abana 121 barangirije amashuli abanza kuri icyo kigo bakahabagumisha hakiyongeraho abandi 79 bagize amanota meza.

Abandi basigaye ngo bahitishijwemo mu bigo bya GS Bubazi (hari icyumba 1 kitigirwamo) na GS Kibirizi (hari ibyumba 2 bitigirwamo), hasigara abadashaka kujya muri ibyo bigo byose cyane ko kuri bamwe ari kure cyane.

Nubwo iki kibazo cyakemuwe gutya ariko, ababyeyi bamwe bavuga ko intera yo kugera kuri ayo mashuro ari ndende, ku buryo byasaba amafaranga 800 yo gutega moto kugenda, akikuba kabiri uyigarutseho.

NDAYISABA François, umuyobozi w’akarere ka Karongi yemera ko hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuli bidahagije ariko ngo “amafaranga Leta yageneye kubaka amashuli muri aka karere azuzuza ibyumba 28 ariko na World Vision izubaka ibindi bisaga 30.”
Mu murenge wa Rubengegera hari ibigo biriho imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze 3, mu gihe hari amashuri abanza 126.

Andi makuru kandi avuga ko mu mwaka wa 2017 hakoze abana benshi basoza amashuli abanza muri aka karere, ari nabyo byatumye ibigo bimwe bitegekwa kwakira abana bidafitiye ubushobozi bwo kwigisha.

Abana REB yohereje kuri iri shuli babaye benshi ku buryo bamwe basezerewe nyuma y’icyumweru bahageze

Ibitekerezo (1)

  1. GATOYA Jean Claude 1 Gashyantare, 14:23

    Leta nishyiremo imbaraga kugira ngo ibyo byumba byihute

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza