Uburezi

Itoze kuba umuyobozi mwiza ukiri muto: Umunyamabanga uhoraho BIGENIMANA (MINIYOUTH)

November-27
04:48 AM 2017

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko Mr. Bigenimana Emmanuel yakomoje Ku kwitoza kuba umuyobozi mwiza ukiri muto ubwo yaganiraga n’abayobozi b’abanyeshuri ba za kaminuza zo mu Rwanda ubwo bari bahuriye mu nama yo kurebera hamwe gahunda iyi minisiteri ifitiye icyi cyiciro cy’abanyeshuri n’umusanzu wabo bashobora gutanga muri izi gahunda.

Iyi nama ikaba yarabereye mu karere ka Nyarugenge ari naho icyicaro gikuru cy’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko gikorera.

Muri iyi nama umunyamabanga muri minisiteri y’urubyiruko yasabye urubyiruko gukunda gukorana umwete no kutigera na rimwe banga cyangwa ngo basuzugure akazi uko kaba kameze kose yemwe ngo niyo kaba kagaragara nk’aho ari gato cyane, anabasaba gutangira gukunda gukora bakiri mu ishuri.

Umuyobozi Bigenimana wahoze ayobora ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kandi yanaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko bagomba kwishakamo impano z’ubuyobozi mu buzima bwabo bakarushaho kuziteza imbere, aho yagize ati: ”Mwihatire kuba abayobozi mubyo mukora byose mukiri bato, mushobora no gutangira kubyitoza mukiri abanyeshuri, umunyeshuri wa kaminuza agomba kwimenyereza gufata inshingano mu kintu cyose akoze kugirango azagire ejo heza.“

Abari bateraniye aho kandi barebeye hamwe uruhare rwa youthconnekt convention iri gutegurwa kubera i Kigali hagati y’itariki ya 17 na 19 Ukuboza 2017, akaba ari igisa n’imurukabikorwa byabo aho rizahuriza hamwe urubyiruko rusaga 3000 ruturutse mu gihugu hose mu mushyikirano w’uyu mwaka, hanyuma ba barwiyemezamirimo bakiri bato baturutse mu turere twose tw’igihugu bakazahabwa amahirwe yo kwerekana udushya twabo.

Gahunda ya minisiteri y’urubyiruko akaba ari ugufasha no korohereza urubyiruko kwinjira mu bikorwa rusange by’iterambere no kurufasha kwimakaza indangagaciro nyarwanda naho intego za youthconnekt convention akaba ari uguhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’urwanda rimwe mu mwaka, atari ukuganira kubyo bagezeho gusa ahubwo aba ari n’amahirwe yo kubigaragariza abandi mu iterambere rusange ry’igihugu. Uru rubyiruko kandi rukaba ruzanagira uruhare mu mushyikirano uzaba muri uyu mwaka kuri iriya tariki.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza