Uburezi

Inama ku banyeshuri: uburyo 7 bworoshye warwanya ubwoba bw’ikizamini

June-12
08:54 AM 2017

Ijambo ubwoba bw’ikizamini ’Exam stress’ rishobora gusobanurwa nk’igihunga umuntu agira bitewe n’uko aziko hari ikizamini kimutegereje. Kuba aziko ababyeyi n’inshuti ze bategereje kureba amanota azagira, bituma uburemere bw’ ubwoba bwiyongera akibaza amanota azabona ayo ariyo mu gihe ari kugikora. Ubu bwoba bushobora gutuma umunyeshuri:

• Akora amasaha y’ikirenga, asoma ibitabo ngo afate mu mutwe ibirimo, arara amajoro yiga mbere y’ikizamini.
• Asoma ibyo atumva, ntiyita kubikoresho, ntashobora kwandika ibyo yize, ntanasubiremo neza uko bikwiye.
• Aterwa ubwoba cyane no kuba hari ikizamini kimutegereje (aho kwita kuburyo ari bukoreshe ngo abashe kugitsinda)
• Atangira gutekereza ko ari butsindwe, akicira n’imanza (aho kwisubiramo ngo yumve ko yihagije kubera ibyo azi)
• Yumva ko umusaruro w’ibyo agiye gukora ntacyo uri butange.
• Agira ibitekerezo bitari byo, "Nindamuka ntatsinze, (umuryango, inshuti zanjye) zirantakariza ikizere"; "sinzigera mbona diplome."
• Atangira kwiha amanota adakwiye "byibuze nkwiye kubona 2.1 cyangwa ati ndabizi n’ubundi ntacyo nshoboye/maze mu buzima"
• Abona ibintu uko bitari namba nta na gihamya afite ati: "Nzatsindwa uko biri kose — n’iyo nabigenza gute"

Birasanzwe ko ubwoba bw’ikizamini atari ikintu kiba kuri bunyeshuri, n’ubwo uwifuza kuba umuhanga wese akenshi ahura n’ubu bwoba. Ni kimwe mubigize ubuzima bw’abanyeshuri, aho bukugaragaza neza bukaba bwanagutamaza mubandi. Ariko mwibuke ko ubwoba bubaho kubera impamvu, kandi niwowe uhitamo ko bukubera imbogamizi cyangwa ko ukabukoresha mukugutera umwete wo kongera imikorere yawe.

Itandukaniro hagati y’umuntu ubwoba butuma atsindwa n’uwo butuma akora cyane, ni icyo bahitamo gukora mugihe bahuye nabwo. Aho guheranwa n’ubwoba bw’ibizamini dore zimwe mu nama abahanga baduha zo kubugabanya:

1. Tangira kwiga hakiri kare.

Witegereza gusubiramo ibyo wize ku munota wa nyuma w’ikizamini. Subiramo note zawe na mbere y’uko umenya igihe ibizamini bizabera, buri uko urangije isomo subiramo wumve ko ibyo mwize wabyumvise neza. Ibyo wanditse bisobanure mumagambo yawe. Tegura ibibazo bishoboka mwarimu ashobora kukubaza, unabishakire ibisubizo. Ibi bizakorohereza mu myigire yawe.

2. Subiramo
Ibyumweru byinshi mbere y’ikizamini nyirizina, subiramo witoze kwandika. Bizagufasha kongera ikizere muri wowe no kurema intego z’ibyo wifuza kugeraho. Mugihe usubiramo ibyo utumva neza ntubitindeho wenyine, reba uwo ubaza ubisobanukiwe. Ntiwinanize cyane, jya ukoresha igihe gikwiye. Niba ukorera kuntego, shyiraho intego zishoboka kugerwaho.
Mara igihe kinini wimenyereza gusoma, itoze kwandika ibisubizo nk’uko uzabikora uri mu kizamini wubahiriza n’igihe gito gishoboka. Ibi bizagufasha kwibuka ingingo z’ingenzi, ubwo uzaba uri imbere y’ikizamini, niba kandi ari ikizamini kinini basubiza mugihe gito bizagufasha gukorera ku gihe.

3. Menya uko ukoresha igihe cyawe
Kurara wiga ijoro ryose ntago ari byiza buri gihe. Ihe gahunda y’amasaha akwiye bizagufasha kwigirira ikizere. Kwitwaza ibikoresho byinshi ufite igihe gito byongera igihunga jya ubyirinda. Ahubwo panga gahunda yawe neza, buri somo urihe iminota 50 uko ishize ufate akaruhuko hagati ya 5 na 10mins. Mukaruhuko ushobora gufata agakawa, cyangwa ukagendagenda. Iga kugirango umenye, wikwiga kugira ngo ufate mumutwe. Bizagufasha kandi niwigira ahantu hatari ibintu byinshi bikurangaza/bisakuza.

4. Ihe umutuzo (Relax)

Niba wiyumvisha ko "kubona 2.1 bisobanuye ko watsinzwe" uri kwitera ubwoba bw’ubusa. Itegure gukoresha ingufu zishoboka, ariko wibuke ko ntawutsinda ibintu byose buri gihe. Gabanya guhangayika muri wowe nibyo bizagufasha gutuza muri wowe no kubona itsinzi.

Ni ngombwa cyane ko usinzira ibitotsi bihagije. Abenshi mubanyeshuri bibuza gusinzira bakarara amajoro biga ngo babone amanota menshi, bumva ko gusinzira bigomba gukorwa mu mpera z’icyumweru. Inyungu zo gusinzira ibitotsi byiza ni ntagereranywa, kuruhuka bihagije mugihe cy’ibitotsi by’ijoro bifasha ubwonko kwihembera mo ingufu zidasanzwe. Umuntu wese uruhuka byibuze amasaha 7 mu ijoro asinziriye, agira ingufu nyinshi mubyo akora kurusha utayagezaho.

5. Gira uwo uvugisha ku bibazo ufite.
Rimwe na rimwe uba ukeneye kuvugisha umuntu, ikindi gihe uba ukeneye gusohora ibikurimo ugasakuza bishoboka cyangwa ukavuza induru. Niba wumva ugifite umunaniro gira uwo wizera umubwire ibibazo ufite. Yaba umubyeyi wawe, umwarimu, umujyanama, inshuti. Bazagufasha gushyira ibintu kumurongo. Kugira uwo uvugisha bizagufasha kurema ishusho nini muri wowe y’uburyo uzarwanya ubwoba bw’ibizamini biguhangayikishije.

6. Jya kure y’ibigutesha umutwe, Ruhukira ahantu hatuje
Ntiwamenya inshuro ujya kuri Facebook, Instagram, Watsapp,.. cyangwa igihe ubimaraho uko kingana. Iyo ubyegeranyije byose, wasanga ari bimwe mubyo umaramo igihe cyawe kinini ari ntamusaruro bikuzanira. Wasanga wumva utanabasha kubaho utabifite mubuzimabwawe, ariko intego yo kugabanya igihe ubitaho bizagufasha koroshya ubuzima.

7. Umva ko itsinzi ishoboka (ihe intego yo gutsinda)
Kwiha intego yo kubona intsinzi ningombwa cyane, bizagufasha kwiyumvisha uko uzaba umerewe nyuma y’ikizamini watsinze. Tekereza uri imbere y’ikizamini ugasanga uzi ibisubizo, tekereza wagize A+ mu kizamini. Gerageza gutekereza watsinze kurusha gutekereza watsinzwe, irinde kwiyumvisha wagize – ugomba kwihatira kwiga!
"Imyaka myiza y’ubuzima bwawe niyo uzamara wifatira umwanzuro wumva ko ibibazo byawe ari ibyawe akaba ari wowe wenyine ugomba kubikemura. Utabihigikira kubabyeyi bawe, kumuganga wawe cyangwa kumuyobozi wawe. Nibwo uzumva ko ariwowe ugenga ahazaza hawe n’icyo uzaba." Albert Ellis

Igaragaze, itegure neza ikizamini cyawe, ariko ikiruta ibindi wumve ko ibintu bishoboka. Ikizamini gishobora kugaragara nk’umutwaro munini utaragikora, ariko ukirebeye mu ishusho ngari y’ubuzima bwawe ni akantu gato cyane. Ubuzima buzakubera bwiza cyane hatitawe uko iki kizamini kimeze imbere y’amaso yawe uyu munsi. Ihe agaciro usubiremo amasomo yawe y’uyu munsi, utitaye kumusaruro wa none ahubwo urebe kuwo uzabona mugihe kizaza.

Byakuwe mu gitabo cya Nicola Morgan

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza