Uburezi

Imyumvire mizima ni inyongera nziza ku masomo y’abanyeshuri bo muri kaminuza: IYF

November-16
02:54 AM 2016

Mu mahugurwa ngaruka mwaka ategurwana IYF (International Youth Fellowship), umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko, yaberaga muri IPRC Kigali kuva kuwa 11 kugeza kuwa 13 Ugushyingo 2016, kuri iyi nshuro yayo ya 6 yahuje abahagarariye abanyeshuri bo muri Kaminuza zitandukanye, ndetse n’abanyeshuri biga muri IPRC Kigali ahoayo mahugurwa yaberaga.

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Bwana Diogene Murindahabi, niwe watangije aya mahugurwa, aho yashimiye byimazeyo abayateguye kandi abwira ‘abayitabiriye ko agomba kubabera ingirakamaro,akunganira amasomo basanzwe bahabwa mu ishuri, bakazanasangiza ibyayavugiwemo abatarabashije kuyitabira.

Umuyobozi wungirije wa IYF mu Rwanda, Pastor Blaise Nyiribakwe, yatangaje ko amahugurwa nk’aya agamije guhuriza hamwe urubyiruko rugahugurwa mu bintu bitandukanye, kandi akangurira abanyeshuri kugira imyumvire myiza.Ati”Kugira imyumvire mizima nibyo byibanze hanyuma bikiyongera ku masomo mwiga bigatuma mwigirira akamaro mu kanakagirira umuryango Nyarwanda.”
Yakomeje atangaza ko aya mahugurwa afitiye urubyiruko akamaro kanini, cyane cyane urwiga muri za kaminuza kuko ari imbaraga z’igihugu zishobora gukoreshwa neza zikagira akamaro, zakoreshwa nabi zikoreka igihugu. Ati”Urubyiruko rwo hambere rwakoreshejwe nabi rworeka igihugu kubera imyumvire mibi, urubyiruko rw’ubu rero rwo dushaka ko rugira imyumvire mizima igateza igihugu cyabo imbere.”

Umushyitsi mukuru muri aya mahugurwa yari Kim Song Un, umunyakoreya y’epfo, akaba impuguke mpuzamahanga itanga ibiganiro hirya no hino ku isi, mu bijyanye no gutanga inyigisho zihindura imyumvire y’ikiremwamuntu.
Kazungu Patrick ni umuyobozi w’abanyeshuri biga muri RTUC (Kaminuzay’amahoteri n’ubukerarugendo), akaba nawe yaritabiriye aya mahugurwa, aho avuga ko yamuhinduriye imyumvire kugera ku rwego rurenze imitekerereze ye, akaba ngo azakoresha inyigisho yahakuye zikamugeza kuri byinshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza