Uburezi

Icyo Polisi isaba abayobozi b’ibinyabiziga n’abayobozi b’ibigo mu gihe cyo gutaha kw’abanyeshuli

July-23
06:57 AM 2017

Tariki ya 26 na 27 Nyakanga 2017 nibwo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazasubira mu biruhuko igihe igihembwe cya kabiri kizaba kirangiye. Polisi y’igihugu yasabye abaturage bateganya gukora ingendo zitihutirwa kuri aya matariki ko bazikora mbere cyangwa bakazisubika mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abagenzi muri iyo minsi.

CIP KABANDA aganira na Radio Rwanda akaba yibukije abarezi gutegura uburyo abana bazataha hakiri kare aho yabibukije gutegura imodoka (Booking) mbere hakiri kare anasaba ibigo bitwara abagenzi korohereza ba nyiri bigo by’amashuli mu buryo bwo gucyura abana.

Yibukije kandi abayobozi b’ibigo n’abaturage muri rusange gufatanya na Polisi mu kugenzura ko abayobozi b’ibinyabiziga badakora amakosa bitwaje ko abagenzi babaye benshi.

CIP Kabanda ati “Ntibyemewe rwose ko umushoferi apakira abanyeshuri barenze umubare, cyangwa ngo abasabe kwishyura amafaranga menshi, uzafatwa azabihanirwa.”

CIP KABANDA yanasabye abo bireba kugenzura abashoferi babo ko bameze neza mu gitondo mbere yo kujya mu modoka ati: “Ni byiza ko mbere yo guha imodoka umushoferi, umenya neza ko nta kibazo afite, ashobora kuba yaraye mu kabari atameze neza, cyangwa arwaye, cyangwa ananiwe.” Bityo wamuha imodoka akaba yashyira mu bibazo ubuzima bw’abanyarwanda benshi.

CIP Kabanda yibukije abanyeshuri kutarangara mu gihe cyo gutaha, abasaba ko bagomba kumenya imodoka zibajyana iwabo izarizo hakiri kare. Yabasabye kwambara umwambaro w’sihuli uniform kuko ariyo ituma uburenganzira bwabo bwubahirizwa, abibutsa ko iyo batazambaye ntawabatandukanya n’abandi bantu kandi baba bafite uburenganzira bwo guhabwa itike mbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza