Uburezi

Ibyo abanyeshuri bifuza ku ihuzwa ry’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro [IPRC]

January-05
03:42 AM 2018

Urubyiruko rwo mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko hari ibibazo bicyugarije uburezi muri za IPRCs zitandukanye, aho usanga hari abatagira ibikoresho byigishirizwaho cyangwa badakora imikoro ngiro uko bikwiye.
Inama y’abaminisitiri yabaye kuwa 5 Ukuboza 2017 yemeje umushinga w’itegeko rihuza amashuri makuru yigisha ubumenyingiro IPRC agakora icyitwa Rwanda Polytechnic [Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro].
Ibi abanyeshuri biga muri aya mashuri babifata nk’igisubizo ku bibazo by’ingutu bahuraga nabyo mu masomo yabo.
Bamwe mu baganiriye na Radio Flash batangaje ko hari amashuri usanga bigorana kubona ibikoresho byo kujyana mu mikoro ngiro.
Bati “hari igihe amakaminuza amwe aba afite ibikoresho abandi badafite bakaba baza kwifatanya natwe kugira ngo babe hari ibyo babona.”
Undi ati “twifuza ko bakwita cyane ku bijyanye na pratique [gushyira mu ngiro] ku banyeshuri no kugeraageza kureba abarimu niba koko ibyo bigisha babasha gutuma abanyeshuri babishyira mu bikorwa. Kuko kuri iki gihe hari abanyeshuri benshi muri pratique ugasanga abanyeshuri benshi bagenda mu matsinda hakaba hari n’utaha atamenye n’igikoresho uburyo gikora neza kubera ko atagikozeho wenyine.”
Undi mukobwa wo muri IPRC ya Kigali yagize ati “icya mbere ni ukongera ibikoresho kuko hari amwe mu ma IPRC adafite ibikoresho usaga ajya kwigira mu bindi bigo. Nibazihuza ibikoresho biziyongera abadafite ibikoresho babihe abandi.”
Aba banyeshuri bavuga ko kuri ubu bahabwa umwanya muke mu gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagasaba ko mu gihe amashuri yahuzwa uyu mwanya wakongerwa.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro WDA, Gasana Jerome yatangaje ko iyi ari gahunda igamije kongera ireme ry’uburezi muri aya mashuri. Ibi kandi ngo bigamije gushakira amahirwe aba banyeshuri yo kwimenyereza imyuga mu bigo by’abikorera.
Gusa hari abavuga ko iri huzwa ryakoranwa ubushishozi kuko iryabaye kuri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ubu rikirimo ibibazo by’impinduka za hato na hato.
Mu gihe iteka rya minisitiri rishyiraho iri shuri rikuru ryasinywa, hahita habaho Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rigizwe na Koleji ya Kigali, Koleji ya Ngoma, Koleji ya Karongi, Koleji ya Huye, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze, Koleji ya Gishari na Koleji ya Kitabi.
Magingo aya muri IPRC umunani ziri mu gihugu, higamo abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 160.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza