Uburezi

Huye: Ibibazo uruhuri ku bana 78 bigira mu biro by’akagari

February-15
04:08 AM 2018

Abana 78 biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bo mu ishuri ribanza rya Bunazi bigira mu biro by’akagari ka Bunazi mu Murenge wa Karama, kubera amashuri bigiragamo yagizwe ububiko bw’ibitabo.

Mukamanzi Pelagie wigisha aba bana ubundi bigirana mu ishuri ribanza rya Bunazi ubu ari kwigishiriza mu biro by’akagari ka Bunazi.

Avuga ko bahamaze iminsi isaga icyumweru bigira mu ruganiriro rw’ibyo biro, Mukamanzi akavuga ko barangara cyane.

Yagize ati “Imyandikire y’abana yasubiye inyuma bitewe no kwandikira ku mavi. Ndetse aba ni uko ari abo mu mwaka wa kabiri, abo muwa mbere bo bisaba gupfukama akandikira ku ntebe. Iyo hari abaje kwaka serivisi aca hano iruhande, bigatuma abana barangara”

Aba bana bicara ku ntebe ndende nk’izo mu rusengero, abantu binjira bajya gushaka serivisi z’akagari baba banyuranyuranamo bigatuma abana badakurikira.
Ababyeyi b’aba bana bagaragaza ko batishimiye uko abana babo bafashwe, bagasaba ko basubizwa mu mashuri.

Mukamusana Donatha, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bunazi avuga ko bafashe icyo cyemezo cyo kwimurira abana mu kagari nyuma y’’igenzura rya REB yasabye ko babika ibitabo mu buryo buboneye.

Nyuma y’aho ngo bimuriye abana mu rusengero inzego zinyuranye zarabyamaganye, Mukamusana afatanyije n’ubuyobozi bw’akagari ngo bimuriye aba bana mu kagari.

Niwemugeni Christine, umuyobozi w’akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangarije Radio Rwanda ko uyu muyobozi yagiriwe inama yo kugarura abana mu mashuri ibitabo bigashakirwa ahandi bijya kuko ibyakozwe bidindiza ireme ry’uburezi ku bana bato.

Iki gikorwa cyagize ingaruka ku burezi bw’abana 78, barimo 39 bo mu mwaka wa mbere na 39 bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza