Uburezi

Hult Prize: Abanyeshuli ba Kaminuza mu Rwanda barashishikarizwa kwandikisha imishinga yabo bagatsindira miliyoni y’amadorari

October-28
01:31 AM 2017

Kaminuza ya Kepler ni imwe muri kaminuza zizakira kandi zikitabira irushanwa rihuza abanyeshuri baza Kaminuza zitandukanye ku isi hose aho abahiga bakaba bitezeko bashobora kuba muri bamwe bazegu akana ibihumbi 30 by’amadorali ku rwego rw’igihugu na Miliyoni y’amadorali ku rwego rw’isi.

Ku wa 27 Ukwakira , niho abagize komite y’amarushanwa ya Hult Prize ku rwego rw’igihugu basuye iyi kaminuza mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo ayo marushanwa azagenda aho abarenga 70 bagaragaje ubushake bwo kwitabira amarushanwa.

Nkuko Doriane Ndayisaba,uhagarariye Hult Prize kuri kaminuza ya Kepler yabitangaje, yavuze ko Kepler ari imwe muri kaminuza yatoranyijwe kuzaberaho ayamarushanwa.

Aya marushanwa afatwa nk’aya mbere ku rwego rw’isi ahuza abanyeshuri batandukanye bita mu makaminuza yo ku isi mu kuzana igitekerezo cyahindura ubuzima bwa benshi.

Itsinda ry’abanyeshuri ribashije kwerekana no gusobanura neza igitekerezo cyahindura ubuzima bwa benshi kandi kigakemura ikibazo gikomereye isi bijyanye n’insanganyamatsiko iba yatanzwe rihabwa akayabo ka miliyoni y’amadorali kugirango umushinga wabo ushyirwe mu bikorwa.

Ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye umuryango wa Hult Prize utegura aya marushanwa uzahuza amakaminuza n’amashuri makuru yo mu mpande zose z’isi kugirango bashakije itsinda rizahiga ayandi.

Doriane Ndayisaba uzayobora aya marushanwa kuri kaminuza ya Kepler avuga ko yizeye ubushobozi bw’ abanyeshuri ba Kepler ku buryo bari mu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri aya marushanwa ndetse no bishoboka ko banayegukana.
“Nzi neza abanyeshuri biga hano kuri Kepler, nzi umuhati n’ibitekerezo byabo kandi nababonye kenshi bakora ibitangaza mu marushanwa bagiye bitabira, niyo mpamvu rero nizeye ko bazitwara neza. Ibi ntabwo ari ibitekerezo gusa ahubwo mfite icyizere gihagije kobamwe mu banyeshuri ba Kepler bashobora kwegukana iki gihembo cya Hult Prize.”

Biteganijweko abazatsinda ku makaminuza bazitabira andi marushanwa azabahuza n’andi makaminuza yo mu karere k’iburasirazuba muri werurwe umwaka wa 2018.
Naho abazatsinda bakajya mu mu Bwongereza guhatana n’abatsinze mu tundi duce tw’isi.
Aha kandi bazanahabwa amahururwa mu kwihangira imirimo ,gucunga, gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga.

Mu kwezi nzeli 2018,niho hazatoranwa itsinda rya mbere aho rizahembwa miliyoni y’amadori igihembo kizatangirwa muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuri ubu,Hult Prize ishami ryayo rya Kepler ryatangiye kwandika amatsinda y’abanyeshuri bazahatana muri aya marushanwa.

Umushinga Hult Prize Foundation ugamije guteza imbere ibitekerezo bihindura isi binyuze mu kwihangira imirimo ubicishije mu marushanwa ahuza abanyeshuribo ku isi hose agamije gukemura ibibazo isi ihanganye nabyo.

Uyu mushinga ukaba waratangije aya marushanwa guhera mu mwaka wa 2009. Ku bindi bisobanuro ushobora gusura urubugarwa bo arirwo www.hultprize.org

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza