Uburezi

Ese abana batsindiye ibizamini bya Leta muri gereza ya Nyagatare bahabwa ibigo nk’abandi?

January-10
08:26 AM 2018

Abana bo muri Gereza y’abana ya Nyagatare bahawe amahirwe yo kwiga amasomo asanzwe no gukora ibizamini bya Leta, gusa hari benshi bibaza ikibaho mu gihe bakoze ibizamini bya Leta bakabitsinda.

Hashize imyaka ibiri abana bigira muri gereza bakora ibizamini bya Leta ndetse hari n’abahatsindira bafite amanota meza nk’ayabahabwa ibigo.

Mu mwaka wa 2017 hakoze abo mu mashuri abanza 16, umunani muri bo baza mu cyiciro cya mbere, abandi barindwi baza mu cya kabiri naho umwe aza mu cyiciro cya gatatu. Ni mu gihe mu cyiciro rusange naho hakoze batanu, umwe aza mu cyiciro cya mbere, babiri baza mu cyiciro cya kabiri abandi babiri baza mu cyiciro cya kane.

Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa RCS, ruvuga ko aba bana batsinze neza ugereranyije n’umwaka ushize.

Ese utsinze ahabwa ikigo nk’abandi?

Umuvugizi wa RCS CIP Sengabo Hallary yabwiye Yeejo.rw ko abana batsinze ibizamini bya Leta batajya kwiga mu mu yandi mashuri bakomereza muri gereza.

Yagize ati “abana bo mu mashuri abanza bo bakomereza amashuri yisumbuye muri gereza kuko harimo tronc commun. abarangije amashuri yisumbuye nabo bakomereza aho mu mashuri y’imyuga.”

Ku batsinzwe nabo ngo bakomeza kwiga imyuga muri gereza, bakazataha igihano cyabo kirangiye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza