Uburezi

Capital Market University Challenge igarutse guha amahirwe Urubyiruko rwo muri Kaminuza.

May-18
13:52 PM 2017

Capital Market University Challenge, ni amarushanwa ahuza urubyiruko rwo muri zakaminuza zitandukanye hano mu Rwanda, akaba ategurwa na Capital Market Authority ku bufatanye n’isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange). Aya marushanwa amaze imyaka igera kuri ine mu Rwanda, akaba agamije kwimakaza umuco wo kwizigama mu banyeshuri ndetse no gushora imari binyuze muri Capital Market nyir’izina. Kunshuro yayo ya kane akaba yarafunguwe kuwa 17 Gicurasi 2017 muri Kaminuza y’Abadventiste yo muri Africa yo hagati (AUCA) ishami ry’i Mudende.

Aya marushanwa akaba ari uburyo bwiza bwo guha amahirwe urubyiruko mu ishoramari, nk’uko bitangazwa n’umunyeshuri wayatsinze umwaka ushize, Moses Asiimwe, watsindiye ibihembo bitandukanye. Ati: “Nk’umuntu watsinze amarushanwa aheruka, nishimira kuba naragize ubunararibonye nkuramo, nkaba nshishikariza urubyiruko bagenzi bange kwitabira aya marushanwa, ikindi kandi nkabashishikariza kwizigama cyane kugirango babashe gutegura neza ahazaza habo.”

Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro, ejo kuwa 17 Gicurasi akaba azasozwa kuwa 6 Kamena 2017, nyuma yo kuzenguruka amashuri agera kuri atanu mu ntara zitandukanye z’igihugu. Amarushanwa yatangiriye i Mudende, ku itariki 20 Gicurasi 2017 azabera mu ntara y’amajyaruguru muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ( UR CAVM), kuri iyo taliki ya 20 na none amarushanwa azabera mu ntara y’amajyepfo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubugeni n’ubumenye rusange (CASS), ku italiki ya 24 Gicurasi 2017 ni mu Ntara y’uburasirazuba muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare , ku itariki ya 26 Gicurasi 2017 ni mu mujyi wa Kigali muri Kaminuza y’Abadivantist yo muri Africa yo hagati (AUCA). Naho amarushanywa Asoza (final) akazabera muri Kigali Serena Hotel ku italiki ya 9 Kamena 2017

Aya marushanwa akaba areba abanyeshuri bo mucyiciro cya mbere cya Kaminuza (Undergraduates), aho amarushanwa ari mubyiciro bibiri; harimo kwandika imyandiko hagendewe ku nsanganyamatsiko yatanzwe(Essay), ndetse n’ibizamini bisanzwe (QUIZ). Umunyeshuri uzatsinda mu myandiko (Essay) akaba azahabwa imigabane 500 mu isoko ry’imari n’imigabane, naho uwatsinze mu ibazwa akazahabwa imigabane igera ku 10,000 mu isoko ry’imari n’imigabane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza