Uburezi

Abanyeshuri bigishijwe uko barwanya inkongi

October-19
16:06 PM 2017

Abanyeshyri barenga manabiri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri mu ishuri ryitwa Path to Success International School Ltd riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa kabiri tariki ya cumi na karindwi ukwakira bakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), bigishwa gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

Aba banyeshuri bari baherekejwe n’abarezi babo, ACP Seminega yababwiye ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kurizo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho kirushwa ubushobozi n’ibyakinjijwemo.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Police ACP Seminega asobanurira ababanyeshuri ndetse nabarezi babo bari babaherekeje yagize ati:”gukumira inkongi biroroha kuruta kuzirwanya, akomeza avugako abanyeshuri bigaragarako baba bafite ubushake bwo gukumira inkongi kuko niyo babaza ibibazo wumva bafite ubushake bwo kumenya iko wazikumira ”

Naho kuruhande rwubuyobozi bwari bwaherekeje ababana kubiro byishami rya Police rishinzwe kurwanya inkongi yavuzeko byari intego zabo kugirango abana bayobora basobanukirwe uko warwanya ndese ukanakumira inkongi.
ACP Seminega akomeza avugako aribyiza kwirinda inkongi ariko nigihe yabayeho byaba byiza bahise bamenyesha Police y’u Rwanda kuri nimero zikurikira: 111 n’112 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120 na 0788311224.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza