Uburezi

Abana 20 muri 316 nibo bafata ifunguro ku ishuri rya GS Kavumu

February-08
23:12 PM 2018

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB cyatangaje ko mu ishuri rya GS Kavumu A riherereye mu karere ka Ngororero muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ribona 20 gusa mu basaga 300 bahiga.

Ni mu bukangurambaga buzenguruka amashuri atandukanye hasuzumwa ibimunga ireme ry’uburezi n’icyakorwa ngo rizahurwe.

Ubutumwa bugaragara kuri twitter ya REB bugira buti “Ku ishuri rya Kavumu A mu karere ka Ngororero, abanyeshuri 20 kuri 316 nibo bafata ifunguro mu rwego rwa school feeding. Ubuyobozi bw’ishuri burateganya inama n’ababyeyi vuba”

Ibi nta kabuza ko bigira ingaruka mu myigire y’abanyeshuri baba bariwe batariye kandi basabwa kwiga amasaha yose y’umunsi.

Gusa umwe mu babyeyi nawe ufite abana biga mu mashuri yo muri aka karere yasuwe yavuze ko ababyeyi bateshutse ku nshingano yo kurera, bakaba bagiye kwisubiraho.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza