Uburezi

Abajya kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda bashobora kujya bapimwa ibiyobyabwenge

January-08
15:00 PM 2018

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB cyatangaje ko nyuma yo gutangira gusuzuma ko abajya kwiga hanze y’u Rwanda bakoresheje ibiyobyabwenge, hazakurikiraho n’abajya kwiga mu mashuri yo mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa REB Gasana Janvier avuga ko hari bake mu banyeshuri bagaruwe mu Rwanda bavuye mu bihugu bari bagiye kwigamo, kubera gukoresha ibiyobyabwenge n’indi myitwarire itajyanye n’ibyo ibyo bihugu bigagamo.

Ibi byatumye hashyirwaho itegeko ry’uko buri munyeshuri ushaka kwiga hanze y’u Rwanda azajya abanza kwerekana impapuro zivuye mu ivuriro ryemewe zihamya ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Abajijwe niba abana bazajya mu mashuri makuru na za Kaminuza byo mu Rwanda bo batazajya basuzumwa yatangarije RBA ko nabo bizabageraho.

Ati”ibintu byose bigira aho bihera. Twatangiriye ku banyeshuri bari mu mahanga n’abitegura kujyayo, ariko iyi gahunda izakomeza ku rubyiruko rw’u Rwanda muri rusange. Nubwo tuvuga ngo wenda ni abanyeshuri bari mu mashuri ni uko twebwe ari Minisiteri y’Uburezi tuba tureba abari mu mashuri ariko ku rubyiruko rw’u Rwanda iyi gahunda[izakomeza] ….minisiteri y’uburezi niyo ibitangije, irimo irakorana n’inzego zibishinzwe zindi zose zireba urubyiruko muri rusange ari urwiga ari n’urutiga ngo turebe ukuntu twahangana n’iki kibazo tukakirandura. Ntabwo aho bigeze ubu byari byarusha imbaraga igihugu, turashaka rero kubitangirira hafi kandi dufite icyizere ko iki kibazo tuzagitsinda.”

Imibare ya polisi y’u Rwanda igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bagera ku bihumbi 16, bafatwa bagafungwa bakoresha ibiyobyabwenge, mu gihe hari abari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi nka bitatu.

Mu 2011 hakozwe ubushakashatsi ku rubyiruko rusaga 2400, bukagaragaza ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza