Ubukungu

Urugendo rwa Anastasie wavuye ku gataro ubu akaba ari mu nzira njyabukire

September-11
04:44 AM 2017

Azwi ku izina rya Mama Pacy, amazina ye nyakuri ni Abambuzimana Anastasie, akaba yemeza ko kwihangana, kwanga gutsindwa no kutava ku izima aribyo bimufasha gutera intambwe umunsi ku wundi mu magambo ye yagize ati: “Yaba imbogamizi mpura nazo, cyangwa uko navutse nta nakimwe kizambuza kugera ku ntego nihaye.”

Anastasie ni umucuruzi muri Kigali akaba ari n’umuririmbyi w’indirimbo z’Imana yemeza ko urugendo rw’ubuzima bwe ari isomo ari isomo ry’urugero rwiza buri wese yakwigiraho akagera aho yifuza kugera, yavukiye mu karere ka Ngororero, akaba ariwe mfura mu bana 7 bavukana.

Anastasie aganira na the Newtimes yagize ati: “Nkiri muto nanjye nari mfite inzozi nk’abandi bana bose, nyuma ziza kuzimira ubwo naburaga Papa wanjye, hari mu mwaka wa 1994, nibwo ubuzima bwatangiye kumbihira.” Yaretse ishuri ageze muwa 5 w’amashuri abanza bitewe no kubura ubushobozi kuko avuka kumugore wa kabiri se amaze kwitaba Imana umugore mukuru yatwaye imitungo yose, mu mwaka wa 2000 nibwo yageze muri Kigali atangira akora akazi ko mu rugo (ubuyaya) aho yakoreraga ibihumbi 3000 ku kwezi, nyuma yatangiye gucuruza agataro k’imbuto, imboga n’ibigori ku mihanda ya Kigali aho ku munsi yakoreraga hagati ya 300 na 1000, guhindura akazi akaba yarabitewe ahanini no kuba atarabashaga gufasha barumuna be mu mafranga yakoreraga ku kwezi.

Nyuma y’imyaka 2 ageze muri Kigali nibwo yashatse umugabo nawe ngo wakoreraga macye kuko ku manywa yakoraga ubuyede ku ijoro agakora ubuzamu kuburyo kubaho byabagoraga cyane bitewe n’ibyo binjizaga. Nyuma yaje guhura n’umugiraneza amurangira isoko ryo kugemura imboga muri KIE noneho atangira kwinjiza hagati ya 100000 na 300000 y’inyungu ku kwezi.

Bitewe n’iri soko yabonye yabashije kugura ikibanza Kibagabaga yubakamo amazu 2, yafunguye salon ye y’abagore, yubaka n’andi mazu menshi yo gukodesha ubu akaba yaranubakiye umubyeyi we inzu muri Kigali na barumuna be bose akaba yarabazanye mu mugi. Akaba yaragize ati: “Amagorwa nanyuzemo mbona ari amahugurwa Imana yampaga bitewe n’ibyiza yanteguriraga imbere, Imana iba izi umuntu wayo wese ntitugacike intege.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza