Ubukungu

Urubyiruko rwo mu dukiriro ruzajya ruhabwa amahugurwa yo kudoda ku buntu

May-17
03:45 AM 2017

Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda, hashize igihe uruganda rw’imyenda rwa C&H Garments rufatanyana gahunda ya NEP Kora Wigire, mu guhugura urubyiruko ruvuye hirya no hino mu gihugu.

Uru ruganda rutanga ubumenyi bwo kudoda ndetse no guteranya ibice bitandukanye by’imyenda hakavamo imyenda myiza. Byose bikaba bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda)hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.


Madame Anne Mugabo umuyobozi wa NEP Kora wigire/Ifoto Newtimes

Mu gihe urubyiruko rwajyaga rujya ku cyicaro cy’uru ruganda muri Prime Economic zone rujya kwiyandikisha muri iyi gahunda y’amahugurwa amara amezi atatu, kuri ubu noneho uru ruganda ngo rugiye kujya rwohereza abakozi barwo mudukiriro dutandukanye bakajya bahugura urubyiruko, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa NEP Kora Wigire, Madame Anne Mugabo. Ati “Ruriya ruganda rwa C&H rukomeje kudufasha guhugura urubyiruko, ubu rugiye kujya rumanuka rujye mu dukiriro, mu rwego rwo guca ubushomeri mu rubyiruko no guha amahirwe urubyiruko rwaba urwize cyangwa urutaragize amahirwe yo kwiga.” Ibi byose bizongera ubumenyi kubigendanye no gukora imyenda kandi bigaha amahirwe abantu benshi.

Ibi biri gukorwa mu gihe leta y’u Rwanda ikataje mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, no kugabanya ibitumizwa hanze.

Nyuma yo guhagarika imyenda yatumizwaga hanze yari izwi nka Caguwa, hagiye havugwa ubushobozi bucye bw’inganda zo mu Rwanda no kuba zitahaza isoko ry’imyenda mu Rwanda. Iyi gahunda ya NEP ikaba izaha urubyiruko rwamaze guhabwa ubumenyi bwo gukora imyenda amahirwe n’ubushobozi hagamijwe kuziba icyuho icyo aricyo cyose cyagaragara ku isoko ry’imyenda mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza