Ubukungu

Urubyiruko rwa Kabarondo rwishatsemo igishoro rukora ubucuruzi bwinjiza ruhereye kuri 500

August-01
17:17 PM 2017

Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza urubyiruko rubarizwa mu kigo cy’urubyiruko rwa kayonza rukomeje kwiteza imbere mu gushyigikira gahunda ya hanga Umurimo.

Calixite Kayiranga uhagarariye koverative y’urubyiruko Ejo Heza Kabarondo yahuguriwe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza agaragaza ko bakuye amaboko mu mifuka bakihangira imirimo bitewe n’amahirwe bari babonye.

Kayiranga ati Bamaze guca amashashi,twarebye icyo twakora nk’urubyiruko twese abanyamuryango 23 maze dukora envelope mu mpampuro zapfaga ubusa bazitwika tuzibyazamo umusaruro aho ikiro cy’impapuro kivamo envelope maganatanu. Ubu dufite isoko ry’abatugurira. Iyo twagurishe impapuro buri wese ashobora kubona ibihumbi 3500 ayandi agashyirwa kuri konti ya koperative.

Yongeyeho ati ubundi twatangiye k’umugabane w’amafaranga 1000 buri wese ndetse buri umwe yizigamira 500 buri cyumweru amafaranga akajya kuri konti yacu muri Sacco.Kugeza ubu buri munyamuryango ageze k’umugabane w’ibihumbi cumi na bitanu.
Bakomeza bavugako bishatsemo igishoro nyuma yo guhabwa ubumenyi n’amahugurwa mu ikorabuganga no kwihangira imirimo ndetse nibabona ubushobozi bashobora kongera umubare w’impapuro bakora no kuba bagura imashini ikora envelope zipfunyika amandazi nyuma y’uko babonye ko intara y’uburasirazuba igurira envelope i Kigali.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bugaragaza ko guhanga imirimo byagezweho muri uyu mwaka w’imihigo hibandwagaho urubyiruko n’abagore nubwo umwaka utaha bizagabanuka.

Uwibambe Consolee Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Kayonza
Umukuru w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Uwibambe Consolee yavuze ati twari dufite gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi bitandatu none uyu mwaka twahanze imirimo ibihumbi bitandatu magana abiri.Umwaka utaha duteganya guhanga imirimo ibihumbi bitanu idashingiye k’ubuhinzi cyane hibandwa k’urubyiruko n’abagore kuko niho imbaraga nyinshi ziherereye.

Abajijwe impamvu bagabanyije imihigo yongeyeho ko byatewe n’abafatanyabikorwa ati dushingira ku bafatanyabikorwa bacu kandi bakoresha abakozi benshi aho bagiye batwereka icyerekezo cy’ibyo bashobora gukora nibyo akarere dushobora gukora.
Muri raporo y’umwaka wa 2016-2017 akarere ka Kayonza igaragaza ko imishinga mito igera kuri 230 yabashije kubona inguzanyo n’inkunga binyuze muri BDF Kora Wigire .

Gahunda ya “KORA WIGIRE” igamije gufasha abanyarwanda cyane urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo mishya ibihumbi 200,000 buri mwaka idashingiye k’ubuhinzi n’ubworozi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza