Ubukungu

Umwami Mswati yarongoye umwana w’imyaka 19 ushobora kuba uwanyuma

September-25
11:02 AM 2017

Umwami w’igihugu cya Swaziland Mswati akomeje kwibikaho abagore kuko ubu uyu yarongoye ari uwa cumi na kane ari we Siphelele Mashwama akaba ari umwana wa Minisitiri ufite imyaka 19 ubaye umwamikazi we wa 14 ndetse ngo ashobora kuba ariwe wa nyuma kuko yumva abo amaze kugira yumva bamuhagije.

Uyu mwamikazi Mashwama akaba ariwe basohokanye muri Amerika aho Mswati yitabiriye inama rusange y’umuryango wabibumbye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru myjoyonline ngo ni ibisanzwe mu muco ko umwami buri mwaka atoranya umugore mushya aho umwaka washize yari yatoranije umwamikazi mushyashya.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangazako ari ibisanzwe ko umwami atoranya umwe mu bakobwa beza baba baturutse mu gihugu hose mu kirori kimenyerewe cyitwa Reed Dance aho hapimwa abari baba bakiri amasugi kugirango havemo umwe wegukana kuba umwamikazi mushya.

Umwami Mswati azwi kuba afite abana barenga 13 aribo HRH Princess Sikhanyiso, Sibahle Dlamini, Makhosothando Dlamini, Majaha Dlamini, Tiyandza Dlamini, Sakhizwe Dlamini, Saziwangaye Dlamini, Bandzile Dlamini, Lindaninkosi Dlamini, Mcwasho Dlamini, Temtsimba Dlamini and Temaswati Dlamini

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza