Ubukungu

Umuyobozi wa AC Group (Tap and Go), yagiriye inama urubyiruko rukeneye kwihangira imirimo

May-19
07:29 AM 2017

Ubwo hatangwaga ibihembo ku mishinga iteguye neza ishingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, ibidukikije ndetse n’ubuzima, byiswe (Pitch Night) bikaba byarateguwe na Airtel ifatanyije na Unicef Rwanda, urubyiruko rwari rwabyitabiriye ndetse n’abari baje kureba ibirori muri rusange bahawe impuguro zo kwihangira imirimo n’inararibonye mu ishoramari ndetse no guhanga imirimo hano mu Rwanda. Ibyo birori bikaba byarabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo kuwa 17 Gicurasi 2017.

Mu nararibonye mu ishoramari ndetse no guhanga imirimo zari zitabiriye ibyo birori, harimo Umuyobozi wa Sosiyete y’itumanaho Airtel, Bwana Michael Adjei, umuyobozi wa AC Group, Sosiyete yazanye uburyo bushya bwo gutwara abantu hakoreshejwe ikarita aho gutanga amafaranga buzwi nka Tap and Go, Bwana Patrick Buchana, Hakaba hari n’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’impuguke eshatu mu ishoramari ndetse no guhanga imishinga, nazo zitahwemye kujya zinyuzamo zigatanga inama ku rubyiruko. Abo bose bakaba barahurizaga kukwibutsa urubyiruko amahirwe bafite, yaba ayo bahabwa na Leta ndetse n’ayo bafite abazengurutse, bose bakaba barasabaga urubyiruko kudacika intege kugeza rugeze kubyo rushaka.

Umuyobozi wa AC Group yasangije urubyiruko rwari aho agace gato k’urugendo rwe mu guhanga imirimo, ababwira ko nawe yagiye ahura n’ibimusubiza inyuma ndetse n’abantu bamubwiraga ko ibyo atekereza bimurenze atabasha kubishyira mu buryo. Ati: “Mu guhanga imishinga buri wese ahera hasi, kandi ntabura ibimurwanya, nange nahuraga n’abambwira ko ntakigenda, rimwe na rimwe nkasa nk’ucitse intege ariko nkongera nkakomera. Icyo nababwira ni uko mugomba kudacika intege, uratsindwa, ugatsindwa, ukongera ugatsindwa ariko iyo utsinze rimwe aho watsinzwe hose ntacyo haba hakivuze.” Yakomeje anavuga ko iyo umuntu agize urwego ageraho ataba agomba kwibagirwa aho yaturutse “Umuntu aba agomba gukomeza agaca bugufi kuko aba agikeneye kwiga byinshi, abo waganirizaga ugakomeza ukabaganiriza kuko nabo baguha ibitekerezo byo kugirango ube watera imbere kurushaho.

Leta y’u Rwanda ntihwema gushishikariza urubyiruko ndetse no kurushyigikira munzira y’iterambere rishingiye ku kwihangira imirimo, uru rwego rwo kwihangira imirimo rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije mu rubyiruko rwaba urwo mumujyi cyangwa se mu byaro. Leta ikaba ikomeje gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’indi mishanga itandukanye mu kuzamura ishoramari mu rubyiruko ndetse no kwihangira imirimo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza