Ubukungu

Umukobwa watomboye moto muri Tunga na Airtel aragira inama abandi bakobwa

November-02
23:00 PM 2017

Muri gahunda ya Tunga na Airtel, ku nshuro ya mbere Uwanyirigira Jeanne umukobwa ucuruza butike muri Nyarugenge yatsindiye moto nshya maze agira inama abandi bakobwa kwitinyuka bakigeragereza amahirwe.

Nyuma yo gutsinda, Uwanyirigira Jeanne yabwiye itangazamakuru ati iyi moto izamufasha kwiteza imbere no kwagura ubucuruzi bwanjye.

Mu byishimo byinshi Uwanyirigira yagize ati: "Icya mbere ni ugushirika ubwoba maze ugasubiza neza".
Yongeyeho ati Ntawe utifuza kugira imbere heza, icyo nabwira abataratinyuka ngo bakine, cyane cyane abakobwa, ni uko ibi bintu ari ukuri na bo bakina amahirwe akabageraho, bagatsindira ibihembo nk’ibi.”

Uyu Mukobwa yemeje ko nta buriganya burimo muri Tunga na Airtel ndetse yizeye ko iyi moto izamufasha kwiteza imbere dore ko iyi moto agiye kuyishyira mu muhanda igakorera amafaranga.

Kugirango ubashe gutombora muri poromosiyo ya Tunga izamara iminsi 90 ubanza kwandika umubare 1 ukohereza kuri 155 cyangwa se ugahamagara 155 ugasubiza ibibazo ubazwa n’umukozi ubishinzwe.

Umukozi wa Airtel Rwanda Gatera happy ashyikiriza moto n’ibyangombwa byayo byose Uwanyirigira Jeanne

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza