Ubukungu

Umuhire agiye gutangira kwizigamira ahereye ku bihumbi magana abiri y’u Rwanda yatsindiye

June-19
10:30 AM 2017

Nyuma yo gutsindira ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda muri Univesity Challenge 2017, amarushanwa ahuza urubyiruko rwo muri za kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda; Umuhire Martine Divine Wiga mu mwaka wa mbere mu ishuri rikuru rya Kepler yafashe umwanzuro wo gutangiza amafaranga yatsindiye mu kwizigama.
Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Yeejo.rw, maze amutangariza ko amafaranga yatsindiye agiye kuyakoresha mu kwizigama, ndetse ashishikariza abakobwa bajyenzi be kutitinya bakitabira aya marushanywa kuko yabageza kuri byinshi.


Umuhire Martine Divine

Umuhire yagize ati“icyo nabwira abandi batabashije kwitabira irushanwa cyane abakobwa bagenzi banjye, ni uko mu yandi mahirwe ari imbere batagomba gutinya kugaragaza icyo bazi ndetse no kwitabira amarushanwa kubera ko uretse kuba harimo ibihembo bishimishije umuntu avanamo n’ubumenyi butandukanye. Ntakidasanzwe kirimo nta n’igikomeye kirimo . Byashoboka kuba bisaba gukora ubushakashatsi bwimbitse ariko birashoboka.

“ Nk’uko biteganyijwe aya mafaranga twabonye tugomba kuyatangiza mu kwizigama. Ni iby’ingenzi ndetse n’amahirwe akomeye nabonye kuko ntago nigeze ngira umuco wo kwizigama mu bihe byashize ariko ubungiye gutangira nizigame ndetse mpere ku mafaranga atubutse ibihumbi 200 kuko ndakeka azangirira akamara ahazaza hange kandi akampindurira ubuzima.”

Aya marushanwa amaze imyaka igera kuri ine mu Rwanda ahuza urubyiruko rwo muri za kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda akaba ategurwa na Capital Market Authority k’ubufatanye n’isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) bigamije kwimakaza umuco wo kwizigama mu banyeshuri ndetse no gushora imari binyuze muri Capital Market nyir’izina.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza