Ubukungu

Ufite simukadi nshya ya Airtel birashoboka gutsindira moto ya 9 muri Tunga na Airtel

November-09
12:45 PM 2017

Umusore ukiri muto Mugiraneza Anaclet yegukanye moto ya 8 muri poromosiyo ya Airtel Tunga maze ubuyobozi bushimangira ko kuba wagura simukadi ya airtel nshya ukitabira amarushanwa usubiza ibibazo neza byatuma wegukana moto ya 9 .


Mugiraneza Anaclet wegukanye moto ya 8

Kuri uyu 9 Ugushyingo nibwo Mugiraneza Anaclet w’imyaka 20 utuye kimironko akaba asanzwe akora akazi ko gusudira yahishuye ko ibanga ryo gutsinda ari ugusubiza neza ibibazo ubazwa dore ko igisubizo kiza uhabwa amanota 100 naho wasubiza nabi ugahabwa amanota 50.

Mugiraneza avugana akanyamuneza yagize ati :" Ndabashishikariza gusubiza neza ndetse kenshi; namwe mwatsinda".

Mugiraneza yatangaje ko yatsindiye moto ashoye amafaranga ibihumbi 60 gusa yegukana moto ifite agaciro ka miliyoni n’igice.


Gatera Happy umukozi wa Airtel

Happy Gatera umukozi wa Airtel Rwanda yabwiye itangazamakuru ko umuntu ufite simukadi nshya ya Airtel nawe ashobora gustindira moto. Gatera ati Ushobora kugura simukadi ya airtel aka kanya,ugatangira ukina usubiza ibibazo ukaba wakwegukana moto ya 9.

Yongeyeho ati Ntago bivuze ngo umuntu wese arahejwe.ntago bisaba amafaranga menshi ni ukumenya gukina gusa.amanota yawe uko agenda yiyongera biguhesha amahirwe yo gutsindira moto.

Ubuyobozi bwa Airtel muri poromosiyo ya Tunga bushishikariza abanyarwanda gukomeza kwitabira dore ko abatangiye mbere badahejwe kuko bakomeza gukina bakaba batsindira imodoka ya miliyoni 28.

Ufite simukadi ya Airtel asabwa kohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo neza bimuhesha gutsindira moto ya 9 cyangwa kuzegukana imodoka .


Gatera Happy ashyikiriza moto n’ibyangombwa Mugiraneza watomboye moto 8

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza