Ubukungu

Ubworozi bw’inkoko bwamuteje imbere n’ubwo atigeze agera mu ishuri

September-27
18:26 PM 2017

Niyonsaba Mukasakindi ni umutegarugori utuye mu karere ka Rulindo ku myaka ye 29, n’ubwo atakandagiye mu ishuri akaba atazi gusoma no kwandika ibikorwa bye byabaye indashyikirwa mu Karere ke kose kuko mu nkoko 6,000 abarura kugeza uyu munsi, ku munsi zimuha amagi 2,000 bityo kukwezi akinjiza miliyoni 4,2 z’amafranga y’Urwanda.

Uyu mubyeyi w’imyaka 29 ufite abana 2 yavukiye mu Karere ka Nyamagabe aganira na the new times yavuze ko ubukene aribwo ahanini bwatumye atabasha kwiga kuko ngo no kubona ibyo kurya mu muryango yavukiyemo byabaga bigoye cyane.

Yakomeje avuga ko umushinga we yawutangiye yikinira agira ati: “Nk’umugore uba mu rugo, nabonye ko umwanya munini mara usa n’upfa ubusa, nagombaga gushakisha icyamfasha kwinjiza amafranga, ni aho igitekerezo cyaturutse.” Akaba yaratangiriye ku nkoko zitageze kuri 50. Ariko aza kubona ko atazabona isoko ry’amagi ye nk’uko yabitekerezega mberekubera ko ari macye, nibyo byatumye yagura umushinga we awugira munini anashaka isoko rinini ku buryo amagi ye hafi ya yose ayagemura kuri Nyirangarama no kuri Alimentation ziri mu gace aherereyemo.

Imbogamizi ahura nazo kugeza ubu ahanini ni umutekano w’inkoko ze ahanini ushingiye ku burwayi no kuzishakira imiti, indi mbogaminizi yigeze kugira ni ubwo Bank abereye umukiriya yamwimaga inguzanyo yayisabaga ya miliyoni 8 kubera kubura ingwate, bikarangira yitabaje BDF ikamwishingira na miliyoni 2 bakabona kuyimuha. Ubu akaba yarikuye mu bukene kuko yiyubakiye inzu igezweho agura n’imodoka nshya, akaba afite intego yo kwagura ubworozi bwe akagemura no amagi no mu mahanga.

Mukasakindi akaba ahamagarira abagore bagenzi be kwigirira ikizere no kurushaho kwagura imishinga yabo bakareba kure mu rwego rwo guhashya ubukene mu miryango. Aho yanabasabye kudapfusha ubusa amahirwe ubuyobozi buriho bwabahaye bakagendana na gahunda za leta z’iterambere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza