Ubukungu

Ubuhinzi bumufasha kwihaza mu biribwa no kwikura mu bukene

October-09
08:03 AM 2017

N’ubwo umwuga w’ubuhinzi abenshi mu rubyiruko rw’ubu ruturiye imijyi badakunda kuwuha agaciro cyane bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga na Ruhango baturiye igishanga cya Rugeramigozi siko babibona kuko biyemeje kwikura mu bukene babinyujije mu buhinzi.

Nyiraminani Frolencew’imyaka 28 ni umwe mu rubyiruko rw’abakobwa bahinga umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi giherereye mu karere ka Muhanga intara y’amajyepfo iki gishanga giherereye kumuhanda ugana mu Ruhango.

Ubwo twamusangaga aho akorera ubuhinzi bwe ari kufira umuceri, Nyiraminani yatangarije Yeejo.rw uko ubuhinzi bwe bumufasha kwiteza imbere yagize ati: “Guhinga umuceri nta kibazo biramfasha, bimfasha kubaho, no gufasha umuryango wanjye kwishyura mutuel, kugura amatungo mato, kwishyurira barumuna banjye amashuri no kugura imyenda n’ibindi nkenerwa ntawengombye gusaba amafranga.”

Uyu mukobwa akaba akorera muri Coperative KIABERI ahuriramo n’abandi baturage baturiye iki gishanga biganjemo abagore n’urubyiruko bagenzi be, iyi cooperative ngo ikaba ibafasha mu kubegereza ifumbire n’imbuto ku ideni ndetse no kubashakira abakiriya b’umusaruro babona.

Twamubajije uko akora ubuhinzi bwe kinyamwuga n’umusaruro abona atubwira ko iyo ibihe byagenze neza, block imwe ivamo ibiro hagati ya 200 na 300 ku mwero. Ubu akaba afite gahunda yo kugura inka mu musaruro w’iki gihembwe kuko afite block 2 ari kwitaho akaba ateganya kuzakuramo 500kgs.

Frolence yatsobanuye ko iyo umusaruro ukiboneka abanyenganda bahita bawubagurira bakabahera 300frs/kgs amafranga agahita aboneka ako kanya.

Ubu buhinzi bw’umuceri wo mu gishanga kandi Florence abufatanya n’ubw’ibigori n’ibishyimbo ahinga mu materasi y’imusozi kuburyo ntakibazo cy’ibiribwa umuryango we ujya ugira akaba ajya anasagurira amasoko ku musaruro abona muri ubu buhinzi bwe bikamufasha kunganira umuryango we, ubu akaba yaramaze kwigwizaho amatungo magufi aho ateganya no kugura inka akuye muri ubu buhinzi yo kumuha ifumbire izajya imufasha mu buhinzi bwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza