Ubukungu

Tunga na Airtel: Ibanga ryo gutsindira moto nka Habakurama wegukanye moto ya 2

September-29
06:39 AM 2017

Abantu benshi ntibakunda gusobanukirwa n’ibanga abandi bakoresha ngo batsindire ibihembo bya poromosiyo zitandukanye. Hamwe na Tunga Airtel Habakurama Jean D’Amour yegukanye moto ya kabiri ahita anatangaza ibanga akunda gukoresha nyuma yo gutombora moto bwa Kabiri.

Nyuma yo gutombora moto, Habakurama yatangarije itangazamakuru ko bisaba gushora amafaranga kugirango ube watombora ati ni moto ya kabiri ntsindiye. Ku munsi nkoresha nk’ibihumbi 25. Nashoye nk’ibihimbu 170 by’amafaranga y’u Rwanda. Nakomezaga kohereza ubutumwa nkasubiza ibibazo; kugira ngo mbe mbashije kwegukana iyi moto.

Habakurama Jean D’Amour ukomoka mu karere ka Ngoma yahawe mo nshya ifite ibyangobwa byose na puraki ndetse ashobora guhita ayibyaza umusaruro akayishyira mu muhanda ikagaruza ayo yayishoyeho atari menshi.

Moto ya 2 ya Airtel Tunga yatombowe na Habakurama kuri uyu wa kane taliki ya 28 Nzeli ndetse ubuyobozi bwa Airtel butangaza ko izindi moto 10 zisigaye n’imodoka bizagenda bitomborwa no mu bitaramo bya ambasaderi wa Airtel Meddy azakorera mu ntara no mu turere dutandukanye.

Kugirango ubashe gutombora muri poromosiyo ya tunga izamara iminsi 90 ubanza kwandika umubare 1 ukohereza kuri 155 cyangwa se ugahamagara 155 ugasubiza ibibazo ubazwa n’umukozi ubishinzwe.

Amafoto

Habakurama yashyikirijwe ibyangombwa bya Moto


Ubuyobozi bwa Airtel bukangurira abanyarwanda kwitomborera moto n’modoka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza