Ubukungu

Rwamagana: Yatangije ibihumbi 100 akora imbabura zicanisha umuriro n’imirasire none ubu amaze kugera kuri milliyoni 3

July-13
08:23 AM 2017

Twizeyimana Focus ni umusore ukora Imbabura zigabanya ibicanwa kurugero rwa 70% zitwa Indakwemwa cooking stove umushinga yatekereje gukora kuberako yareba abanyarwanda bafite ikibazo cy’ibicanwa cyane abo mu murenge akoreramo wa Karenge i Rwamagana.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yavuze Ati”natekereje guko nakora uyu mushinga kuberako nabonaga muri iki gihugu harimo ikibazo cy’ibicanwa, nkoresha ubumenyi mfite nongeraho ubwo navanye mu ishuli mpita nkora ubushakashatsi nkora iyi mbabura”

Twizeyimana akomeza asobanura ko iyi mbabura ikoresha amashanyarazi ndetse n’imirasire ikabihinduramo umuyaga, ikawohereza mu byumba byayo ikawuzamura. Iyi mbabura ikoresha incenga z’amakara aho ushobora gukoresha umufuka w’incenga mu mezi abiri.

Kuri iyi mbabura kongera imbaraga zayo igihe ushaka guteka nk’amazi litiro eshatu, ushobora gukingura umuryango mu minota itatu gusa amazi akaba arahiye.
Nubwo kubona igishoboro biba bitoroshye ariko kubwe yatangije make kandi akomeje kwishimira umusaruro avuga ati natangije ibihumbi ijana gusa none ubu ngeze ku kwinjiza agera kuri miliyoni eshatu.

Imbabura ze zigabanya ibicanwa zigakoresha umuriro wa 500 FRW mu mezi 3. Imbabura imwe ifite ishyiga rimwe ayigurisha ibihumbi 25.000 aho byibura mu kwezi kumwe agurisha nk’imbabura 30 mu duce dutandukanye. Imbabura ya mbere yayigurishije mu mwaka wa 2010.

Nubwo akora izimbabura Twizeyimana afite imbogamizi ahura nazo mu bucuruzibwe ati”imbogamizi ya mbere mpura nayo ni ukubona ubwikorezi bw’ibikoresho kugirango bingereho ari ibiva hanze y’igihugu ndetse no gutwara Imbabura zanjye zijya kuba kiriya banjye. Ikindi n’uguhendukirwa n’ibikoresho kuko mba mfite igishoro gike bituma ntabasha kugura ibikoresho byinshi kugirango mbashe gukora imbabura nyinshi.

Ubutumwa focus yageneye urubwiruko rukiri mu bushomeri yarukanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora kandi ntibasuzugure akazi akariko kose kaguha amafaranga uko yaba nagana kose wayatangiza umushinga Ati”urubyiruko rwo mbaraga z’Igihugu ntago rugomba gucika intege, ku gitekerezo bafite icyo ari cyo cyose niba ari ikintu yatekereje kuba yakora agatinya kugisohora kubera ubushobozi buke afite, ntakwiye kwiheba amafaranga makeya ashobora kugufasha ugatera imbere.”

Imbaturabukungu EDPRS 2 igaragaraza ko hari amahirwe ko binyuze mu rugaga rw’abikorera biteganijwe ko Imbabura zisobanutse za kizungu zizashyikirizwa abagera ku bihumbi Magana ane babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Amafoto y’imbabura zigabanya ibicanwa

Share

Ibitekerezo (2)

  1. uwamungu evode 14 Nyakanga, 00:39

    Nabandi bamwigireho biteze imbere kuko Amahirwe yambere dufite ubuyobozi bwiza.

    Subiza iki gitekerezo
  2. ntirandekura amiel 14 Nyakanga, 01:18

    Nkwifurije gukomeza ukagira ishya nihirwe mubyo ukora papa

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza