Ubukungu

Rwamagana: Yanze kwiga kaminuza agana korora bimukungahaje muri za miliyoni

October-13
14:51 PM 2017

Habiyakare Theoneste ni umusore ucururiza mu gasantere ka Nyagasambu ahereye kuri litiro eshanu z’amata y’inka z’ababyeyi be bibera mu mujyi wa Kigali zakamwaga aho zabaga mu kiraro iwabo bias naho ntawe uzitayeho. Nyuma yo kurangiza kwiga amashuli yisumbuye bikarangira atabonye amafaranga yo gukomeza muri kaminuza yahise afata umwanzuro wo guhita ajya kwita ku nka z’iwabo aho zitari zifashwe neza n’abashumba kuko icyo gihe zakamwaga amaritiro atanu ari nayo yahereyeho atangira ubucuruzi bw’amata.

Mu kiganiro kazinikazi cya radio Rwanda aho yari yasuye uyu musore bakaganira kw’iterambere ry’uyu musore aho yababwiye uko yiteje imbere none ubu akaba abarirwa mu mamiriyoni asaga makumyabiri n’enye.

Habiyakare yagize ati:”nkirangiza kwiga numvaga ngomba gukorera amafaranga nkahera ko nkomeza kaminuza ariko nkitangira ubucuruzi bwanjye amafaranga yatangiye kuza mbona ndetse nagasantere ka Nyagasambu gatera imbere mpita ntekerezako gukomeza kwiga byatuma ntakomeza ubucuruzi bwanjye. None kubera gufata imyanzuro ikomeye yo kureka gukomeza kwiga ubu maze kugira imitungo irenga miliyoni makumyabiri n’enye ndetse zisaga kuko ari ukugenekereza bitewe n’imitungo mfite nkaho nabashije kugura ibibanza ndetse bimwe ndanabyubaka.”

Habiyakare Theoneste akomeza avugako byamusabye gufata imyanzuro ikomeye yo kureka gukomeza kwiga agakomeza ubucuruzi ndetse ubungo abana barangirije rimwe amashuli yisumbuye ntanumwe wafungura udushumi tw’inketo ze kuko nuwagize aho agera ubu yagiye mugisirikare ndetse n’igipolisi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza