Ubukungu

Mu Kwezi Kwahariwe Mobile Money,MTN ikangurira abanyarwanda kubyaza umusaruro MOCASH baguza,bizigamira

November-02
01:38 AM 2017

Mu kwezi kwa Ugushyingo 2017 taliki ya mbere , ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangije gahunda ngarukamwaka Mobile Money Month yo kwimakaza ukwezi kwahariwe ihanamafaranga hifashishijwe telefoni Mobile Money mu rwego rwo gukomeza no gushimangira gahunda ya Leta ikangurira abanyarwanda kubika amafaranga yabo kuri telefoni ndetse bakangurirwa no kubyaza umusaruro Mocash ituma baka inguzango bakizigamira bakoresheje telefoni yabo.


Alain Numa

Alain Numa ni umukozi wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda akaba ashinzwe imenyekanishabikorwa yagize ati Abatekereza Bakabaye bayibyaza umusaruro. Hari benshi bashobora gushoramo nka bitanu cyangwa ibihumbi icumi uba ubonyeho ukajya mu kimina . Turabakangurira kubyaza umusaruro MoCash. Niba ikigo cyarabizeye abafatabuguzi ba MTN kitabasabye n’ingwate bumveko Mocash ari ikintu cyabo bagomba kukibyaza umusaruro. Hari Benshi batangirira ku bihumbi bitanu bakagera kure bakora imishinga ibyara inyungu.


Norman Munyampundu

Norman Munyampundu ushinzwe Business muri MTN Rwanda yakanguriye abanyarwanda gukoresha Mobile Money dore ko yizewe,itekanye kandi itajegajega.

Munyampundu ati Iyi servise ya Mobile money yagiyeho gufasha abanyarwanda kwifashisha ikoranabuhanga rya telefoni zabo bakora ibikorwa bimwe na bimwe na serivise zirimo kwishyura fagitire,gukura amafaranga kuri konti ya banki ,kubitsa no kwanga inguzanyo,kwishyura umuriro n’izindi serivise n’ibindi.Turakangurira abanyarwanda gukoresha Mobile Money kuko ugereranije n’izindi tubona yo nta nkomyi kandi ishikamye bwuma mu myaka 8 ishize itangiye.

MTN izakomeza ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu mu gukangurira abanyarwanda ibyiza byo gukoresha Mobile Money. Abakiriya bakoresha mobile Money bari mu bihugu nka Uganda,Kenya na Zambiya bagabanirijweho 50 ku ijana igihe bakoresha iyi serivise.

Abagera ku bihumbi 565 nibo bamaze gukoresha serivise ya Mocash naho muri rusange abagera kuri miliyoni 1 na Magana atatu bakora incuro miliyoni 12 mu bikorwa bya Mobile Money bifite agaciro ka Biliyoni 89 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi serivise ya Mobile Money yinjiriza MTN Rwanda inyungu ya 14 ku ijana by’urwunguko rwose.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza