Ubukungu

Meddy na bagenzi be baba Diaspora bagiye guhuza ba rwiyemezamirimo bato bo mu Rwanda n’abashoramari (Amafoto/video)

September-21
19:28 PM 2017

Umuhanzi nyarwanda utuye Texas muri Amerika Meddy afatanyije n’itsinda rya babiri barimo Ishimwe Charles na Mutesi Gentille bose baba hanze y’u Rwanda bagaragaje umushinga w’urubuga rwa interineti batangije bise ‘eGa Connect’ ruzajya ruhuza ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda bakiri bato n’abashoramari mu rwego rwo guhanga imirimo.

Aganira n’itangazamakuru murwego rwo kumenyekanisha uyu mushinga wa eGa Connect ,Meddy yagize ati Ndi umuntu ukunda abantu bakunda kwishakira akazi no kwihangira imirimo.Njye na bagenzi banjye twatekereje icyo twakora mu kubaka igihugu mu iterambere ry’igihugu.Nkanjye nararebye icyo nafasha urubyiruko mu bikorwa byabo kwiteza imbere aho twashinze iyi porogaramu ya eGa Connect mu guhuza ba rwiyemezamirimo batishoboye n’abashoramari bashobora kubateza imbere.

Meddy akomeza avuga ko atari uburyo bwo gukorera amafaranga ahubwo ari uguteza imbere ibitekerezo by’urubyiruko. Ku ikubitiro imishinga ibiri niyo izatoranwa igahuzwa n’abashoramari batandukanye baba mu Rwanda, muri Amerika cyangwa Ubusuwisi.

Igitekerezo bagihurijeho bose ari batatu dore ko bagendaga babazwa n’ abashoramari batandukanye bo mu mahanga niba bazi imishinga bashobora gutera inkunga cyangwa gushoramo imari nabo bituma bafata umwanzuro wo gushinga eGa (Empowerment Grobal Accelerator) Connect.

Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakiri bato bakora ubucuruzi butandukanye ndetse n’ikoranabuhanga bazajya bashyira umwirondoro wabo n’ubusobanuro bw’imishinga yabo k’urubuga rwa eGa Connect maze nyuma nibwo abasesenguza b’imishinga bazajya batoranya ihiga iyindi maze bahite bahuzwa n’abashoramari.

eGa Connect yatangijwe ku guhuza ibitekerezo kw’abasore batatu aribo Meddy,Mutesi na Ishimwe. Meddy ubusanzwe yiga amasomo yo kwihangira imirimo mu mu mujyi wa Texas Dallas mu ishuli rya Talent College ho muri Amerika. Naho Ishimwe Charles atuye Los angeles muri Amerika akaba akora ibijyanye na sinema ndetse yanakoze mu kigo Nuru akiba mu Rwanda mu ishami ry’iyamamazabikorwa. Mutesi Gentille we akora ibijyanye n’iyamamazabikorwa mu kigo cyo mu Busuwisi arinaho atuye.
Uyu mushinga uzaba uhagarariwe na Paul Gato wiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu ndetse akaba akunda no gufotora.

Ikiganiro na Meddy

Amafoto


Ishimwe Charles


Mutesi Gentille


Meddy


Paul Gato, Mutesi Gentille, Meddy,Ishimwe Charles

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza