Ubukungu

Kubura akazi byamuteye gukora uruganda rw’ibikomoka ku mahembe y’inka

October-31
07:17 AM 2016

Habiyaremye Jean de Dieu ni umwe mu rubyiruko rwakurikiye neza gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo, aho gutegereza akazi nyuma yo gusoza amashuri.

Habiyaremye yatangiye umushinga wo kubyaza umusaruro amahembe y’inka, dore ko ubusanzwe nta kamaro gafatika yari asanzwe afite habamu gihugu ndetse no mu karere.
Aganira n’abanyamakuru bari bamusuye, Habiyaremye yatangaje ko yibajije icyo yakora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.

Ati: “Nkimara kubona ko nta kazi nzapfa kubona ubwo narangizaga amashuri, nahise ntekereza gukora ibikoresho bitandukanye mbikoze mu mahembe y’inka dore ko kuyabona bitari bingoye.” Yakomeje agiraati”Ubu nkora impeta zitandukanye kandi nziza,ibipesu,porte clef zitwara imfunguzo neza nkashyiraho n’umwihariko wo gushyiraho numero ya telepfoni ya nyirazo kugirango uzazitora azahamagare, n’utundi tuntu twiza kandi abantu binger zose yemwe n’abanyamahanga barabyishimira.”

Ubuyobozi bw’ishuri Habiyaremye yizeho buramushyigikiye ndetse ninabwo bwamufashije kubona icyumba cyo gukoreramo, Felix Niyitegeka Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kicukiro, aho Habiyaremye yize, avuga ko urubyiruko rwose rwagakwiye kugera ikirengemucya Habiyaremye.

Ati”Habiyaremye ni umuhanga kandi ubona ko umushinga we ari mwiza kuko ibyo akoresha biriho ku bwinshi ntibimugora kubibona,kandi ibyo akora birakunzwe pe.Natwe turamufasha mu buryobw’inama n’amikoro.”
Uyu muyobozi kandi agira inama urubyiruko rwose cyane cyane urwiga mu ishuri ayoboye ko rugomba gushaka umwuga uwo ari wo wose rukawiga ukazarufasha igihe akazi kabuze kandi ukazana rufasha kwihangira umurimo rugaha n’abandi akazi.

Habiyaremye atangaza ko yifuza kugera ku rwego rw’ubunyamwuga akabayafata n’isoko mpuzamahanga.
Imbogamizi afite ikaba ari ibikoresho aho ngo akeneye imashini itobora ibipesu ifite agacirok’amafarangay’u Rwanda agera kubihumbi 300.
Ati” Urabona inganda zikora imyenda zirikwiyongera mu Rwanda nyamara ntaruganda dufite rukora ibipesu bizajya bijya kuri iyomyenda, mbonye iyo mashini narushaho gukoraibipesu bikaba byafata isoko ryagutse mu Rwanda ndetse no hanze.”Ikindi kandi Habiyambere yifuza inkunga y’urugendoshuri rwamujyana ahandi akajya kwigira kubyo bakora akaba yakwagurai mikorere ye.

Ivomo : Contact

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza