Ubukungu

Koza imodoka byamufashije kwiyubakira inzu ya miliyoni 4

October-19
16:09 PM 2017

Urubyiruko rw’abasore bibumbiye mu itsinda bise FROREP rikorera akazi ko koza imodoka mu mugi wa Kigali bemeza ko koza imodoka bibafasha kwiteza imbere! Bakicyenura bo n’imiryango yabo dore ko abenshi bubatse amazu abandi bahakura amaperimi abandi baguze amamodoka yabo.

Umwe muri bo witwa Mushi aganira na Radio Rwanda yagize ati: “Kwitwa umunamba ndabikunda cyane. Ndi umunamba ni akazi kanjye kandi ndagakunda cyane kuko nzi icyo bivuze kuri njye kuba nkora aka kazi. […] Ubu namaze kubaka inzu yanjyeifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 4 hariya hakurya i Kinyinya [….] Ku munsi iyo byagenze neza nkorera hagati ya 5000 na 7000frs. Aya mafranga uyabaze ku kwezi urumva ko atari macye!”

Uyu munamba mushi umaze imyaka iranga 5 akorera aka kazi aha hantu yemeza ko n’ubwo yabonye permis adashobora gupfa kuhava kuko aka kazi agacyesha byinshi kamaze kumugezaho harimo umugore, abana n’inzu ye ubu akaba afite intego yo kugura imodoka ye nko mu myaka 3 iri imbere mu mafranga akorera hano hantu.

Mushi kandi yakomeje agira ati: “N’ubwo dusa nk’abakora akazi gasuzuguritse tuzi ingano y’amafranga dukorera hano n’akamaro kayo. […] iyo uzi kurya ubara neza ku kwezi ushobora kwizigama byibuze hejuru ya 100000frs umuryango wawuhaye ibyo ucyeneye byose, ubu utureba hano harimo n’abafite ama diplome.” Akaba akomeza agira inama abasore bigira abasongarere gukura amaboko mu mifuka bagashaka amafranga kuko aribwo bazabasha kwikenura. By’umwihariko akaba asaba abo yita aba boss bafate imodoka zabo bakazitegeza abana b’abakozi mu gipangu ko bazipfubya, ahubwo ko bakwiye kujya bazibazanira bakazibogereza mu buryo bw’umwuga zigacya.

Mushi kandi akomeza avuga ko kuba inyangamugayo aribyo bimufasha kwiteza imbere no kugirirwa ikizere n’abakiriya be, aho yemeza ko we na bagenzi be bakorana ku kinamba bafite umuco wihariye wo kudakorakora nk’ibijya bigaragara ahandi mu bakora aka kazi usiga ikintu mu modoka wagaruka ugasanga kitakirimo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza