Ubukungu

Kora wigire: Hari miliyoni 5 zigenewe buri koperative ,umuntu umwe agenewe angahe?

May-02
01:42 AM 2017

Gahunda ya NEP Kora Wigire,irakataje muguha Urubyiruko Amahirwe! Nk’ukoLetay’u Rwanda yiyemejeguca ikibazo cy’ubushomeri mu baturagebayo, gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 idashingiye kubuhinzi, buri mwaka igaragaza ko ubu intabwe ishimishije imaze guterwa binyuze muri Gahunda ya NEP kora wigire mu guha amahirwe urubyiruko yo kubona uburyo bwiza bwo guteza imbere imishinga nayo iteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, Made In Rwanda.


Madamu Anne Mugabo umuyobozi wa NEP

K’umunsi w’umurimo taliki ya mbere Gicurasi , Madamu Anne Mugabo, uhagarariye iyi gahunda ya NEP Kora wigire yasobanuye ko kuri ubu byoroheye urubyiruko guhanga imirimo igendeye k’ubumenyi ngiro binyujijwe mu mahugurwa igenda itanga hirya hino mu rubyiruko.

Uyu muyobozi ubwo yatangaga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda, yavuze ko iyi gahunda iri mu gihugu cyose hose, kuko NEP Kora Wigire ifite abakozi babiri muri buri murenge w’ igihugu, batanga inamaku bantu ndetse bakanatanga ubufasha bwo kubona inguzanyo ndetse n’ingwate. Ati” Dufite abakozi babiri muri buri murenge, kandi dukorana n’ibigo by’imari biciriritse nka SACCO byose bigafasha urubyiruko n’abagore kubona igishoro cyo gutangira imishinga yabo.”

Iyi gahunda ya NEP, ikaba ishyize imbere gufasha urubyiruko n’abagore bibumbiye mu makoperative.
Madame Anne Mugabo, yavuze ko iyo umuntu ku giti cye atanze umushinga we muri NEP ugashimwa ahabwa ibihumbi 500, mugihe iyo ari Koperative ihabwa amafaranga agera kuri miliyoni 5, urubyiruko rukaba rushishikarizwa gufungura amaso rugakora imirimo itanga inyungu kandi iteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza