Ubukungu

Kigali: Marie Claire yatangiye yubaka inzu z’abandi none ubu ari kwinjiza menshi mu gutwara abantu

June-20
05:38 AM 2017

Niyotwagira Marie Claire w’imyaka 35 y’amavuko ni umubyeyi w’abana 3 atuye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko ,mu kagari ka Kibagabaga. Marie Claire amaze imyaka isaga itatu akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu muri Tax voiture.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ igitangazamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yatangaje ko kuva mu bwana bwe yakundaga imirimo y’abagabo dore ko mbere yo gukora akazi ko gutwara abagenzi yakoraga akazi ku bwubatsi aho yubatse kuri paruwasi ya Kinazi , centre de sante y’ I Remera n’ahandi hatandukanye yagendaga yubaka . Nyuma nibwo yaje gushaka ibyangobwa byo gutwara ibinyabiziga ( permit de conduire).

Ikiganiro kirambuye

Ni iki cyagukundishije gukora aka kazi ko gutwara abantu ?

Aka kazi nagahisemo kuko niko nabonye kampesha amahoro cyane, kuko niba nkatangiye saa kumi n’ebyiri za mugitondo; saa tatu z’ijoro mba ntashye ariko bitavuze ko umukiriya wanjye ampamagaye ntajya ku mutwara.

Ni izihe nzitizi ujya uhura nazo mu kazi kawe?

Njyewe ku giti cyanjye nta nzitizi mpura nazo, kuko iyo duparitse ku murongo ntibishoboka ko bwa kwira utabonye umugenzi, kandi ikindi dukorera mu mashyirahamwe ubwo rero urumva ko nta nzitizi.

Ni uwuhe musaruro umaze gukura muri aka kazi?

Umusaruro wo urahari kuko ntagira akazi, natwaraga imodoka y’umugabo wanjye. Ubwo nkora mfite intego yo kugura iyanjye, kuko numvaga ko ntagomba guhora nkorera mu mazina ye. Ibyo rero nabigezeho nta nguzanyo mfashe muri banki. Ubu iyi modoka iri ku mazina yanjye bwite.

Ni ukubera iki usanga abagore n’abakobwa bitinya mu gukora akazi nkaka?

Akenshi usanga abagore n’abakobwa bitinya bakumva ko imirimo nk’iyi atari iyabo, cyangwa se ugasanga batekereza ko bashobora kugirirwa nabi, cyangwa se bagahura n’impanuka. Nanone k ;uruhande rw’abagore hari igihe usanga abagabo babo nabo babafuhira, bakumvako umugore atakora akazi nkaka, ugasanga na none bitumye batiyumvamo gukora imirimo nk’iyi.

Wumva uzakora aka kazi kugeza ryari?
Aka kazi nzagakora kugeza nshaje ahubwo ubu ndi gushaka izindi categories

Ugereranije nko mu kwezi w’injiza amafaranga angahe?

Wenda tuvuge ku munsi si nshobora kubura ibihumbi 10 000 n’izigama, kandi mba mu mashyirahamwe abiri. Rimwe ntanga ibihumbi 5000 ku munsi, irindi nkatanga 6000 ku munsi, ubwo urumva ko n’ibihumbi 11 000 bitagomba kubura buri munsi. Sinshobora gusaba umugabo wanjye icyo nkeneye cyose mbasha kukigurira, ni ukuvuga ko mu kwezi nshobora kubona ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda (35 00000frw) kandi nakoze n’ibindi bitandukanye.

N’iyihe nama wagira urubyiruko ndetse n’abagore bakitinya bumva ko aka kazi atari akabo?

Inama nagira urubyiruko cyane cyane abakobwa ndetse n’abamama muri rusange, ni uko bakwitinyuka bakumva ko icyo bashaka cyose bakigeraho badasabirije kandi ikindi bakora baharanira kwiteza imbere, cyane ko mbona imirimo itabuze ahubwo nitwe tubura.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza