Ubukungu

Kenya: Bakoze ubukwe bakoresheje amafaranga agera kuri 830 y’u Rwanda gusa

January-31
05:48 AM 2017

Wilson w’imyaka 27 n’umugore we Ann w’imyaka 24 bakundanye imyaka igera kuri itatu bakoze ubukwe kera kabaye nyuma yaho byapfuye inshuro ebyiri umwaka wa 2016 kubera kubura ubushobozi dore ko incuti n’abavandimwe batababashije kubatwerera.

Iyi nkuru y’ubu bukwe yakomeje kuvugisha benshi muri Kenya nk’uko BBC yakomeje ibitangaza. Ubu bukwe bwatwaye amafaranga 830 y’u Rwanda angana n’idorari rimwe nyuma yuko umwaka wa 2016 bagerageje gusubika ubukwe kubera kubura amadorari 300 angana n’amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana abiri na mirongo ine birenga kuko ariyo bari bakeneye.

Mukuru wa Wilson yamugiriye inama yo kwibanira n’umukunzi we badakoze ubukwe ariko birangira Wislon ucuruza imbuto asezeranye byemewe akoresheje ubushobozi yabashije kubona. Ann yagize ati twebwe nk’abakirisitu twashatse gusezerana byemewe nta nkomyi kugirango tutazagwa mu yindi mitego .

Aba bageni batunguwe nibyo bavuzweho byiza ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakanyurira abandi baturage ba Kenya gukora ubukwe nkubwo bakoze.
Ann ati nizera ko amafaranga ataba imbogamizi k’urubyiruko nkatwe kuba tutashyingiranwa. Niba abantu bakundana ndetse bashaka gukora ubukwe,bashyingirana nta nkomyi.

Ayo mafaranga 800 yayaguzemo impeta gusa maze biyambarira imyenda isanzwe. Ibindi birimo amafaranga , n’impapuro zo gushyingirwa byatanzwe n’urusengero.
Aba bageni biteguye kujya mu kwezi kwa buki kw’iminsi itanu ku kunga y’ ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga.

Andi mafoto





Amafoto:internet

Share

Ibitekerezo (1)

  1. 31 Mutarama, 07:10

    Andika igitekerezo cyanyu hano...ABANTU NK.ABO,BOBA BENSHI,IMPORE YOBONEKA KW,ISI NZIMA! IVY,ISI,ARIYO MARONKO NIYO AHANZ,ABANTU ,MU BUSUMBASUMBANE BWABO! CANE CANE. . . .!

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza