Ubukungu

Kayonza : kwiga gusuka imisatsi byatangiye kumwinjiriza nyuma yo kubura akazi arangije ayisumbuye

July-09
07:51 AM 2017

Muhawenimana Claudine w’imyaka 20 warangije amashuli yisumbuye nyuma yo kubura akazi yafashe umwanzuro wo kujya kwiga imyuga aho yiga ibyo gusuka imisatsi mu kigo cya VTC Agakiriro Kayonza mu murenge wa Mukarange.

Muhawenimana ukora urugendo rurerure kugirango agere ku ishuli biramugora ariko arihangana. Yagize ati buri munsi nkoresha amasaha atatu ngenda n’amaguru nturuka I Nyawera njya ku ishuli kwiga gusuka nkongera ngataha n’amaguru ariko iyo nabonye amafaranga nshobora gutega imodoka . Biravunanye kugenda amasaha arenga atandatu buri munsi ariko ndihangana. Buri gihe mbyuka sa kumi za buri gitondo njya ku ishuli.


Muhawenimana Claudine Agakiriro VTC Kayonza

Nubwo agenda amasaha menshi, Muhawenimana yemeza ko kwiga imyuga bimwinjiriza bikanamufasha gukemura ibibazo harimo no kwiyushyurira.
Yongeyeho ati Hari igihe mbona nk’ikiraka cyo gusuka abantu umwe akanyishyura nk’ibihumbi 4000 nkabasha kwirihira ,kwizigama 300 buri cyumweru muri koperative nkuriye cyangwa kugura ibindi bikoresho.

Uyu mukobwa wigana n’abandi banyeshuli bagera kuri 75 biganjemo abakobwa batoranijwe kugirango bagezweho amahirwe yo kwiga imyuga ndetse buri umwe yishyura amafaranga ibihumbi 6000 buri kwezi mu gihe cy’amezi 6. biga ubudozi,gusuka,ububaji n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean damascene Harerimana atangaza ko byabatunguye kubona umubare munini w’abazitabira aya masomo y’imyuga. Umuyobozi yagize ati tugitangira twumvaga ko bazaza ari bake ariko ubu habarizwa abagera kuri 200 muri kiriya kigo biga ubudozi,gusuka,ububaji n’ibindi. Ni gahunda yo gufasha urubyiruko aho aba bana biga kandi bakahakura ireme.

Umuyobozi yongeyeho ati Ni uburyo twashyizeho gufasha abana kwiga imyuga. Hari urubyiruko rudafite ubushobozi bwo kujya mu mashuli yo hirya no hino bafite ubushobozi buke cyangwa buringaniye. Twarabafashije kugirango babone aho bigira hafi.

Muri Kayonza hari amashuli y’ubumenyingiro VTC agera kuri atatu harimo kabarondo,Mukarange na Gakiriro aho hari abanyeshuli biga imyaka 3, umwaka umwe ndetse n’abiga igihe gito cy’amezi atandatu biri gufasha akarere mu kwesa imihigo y’umwaka utaha wa 2017-2018 mu guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi igera ku bihumbi 200.

Nkuko bigaragara muri raporo ya EDPRS 2 , amasomo mato y’ubumenyi ngiro cyane mu byaro agamije gufasha abaturage biganjemo urubyiruko n’abagore kubyaza umusaruro ibyo bize no kwihangira imirimo.

Andi mafoto


Biteze kuzihangira imirimo mu gusuka abantu

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza