Ubukungu

Karongi: Umugore udoda inkweto arahamya ko bimurutira guhingira amafaranga 500 ku munsi

September-17
07:53 AM 2017

Mutumyinka alphonsine ,ni umubyeyi w’imyaka 35 y’amavuko afite abana batatu, atuye mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Karongi, mu murenge wa Ruganda, mu kagari ka Kabingo, mu mudugudu wa Nyagisozi ,ahamya ko bimurutira guhingira amafaranga 500 ku munsi

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Yeejo.rw igitangazamakuru cy’urubyiruko n’abategarugori, yavuze byinshi mubyamukundishije kudoda inkweto cyane ko ubu aribyo bimutunze ni umuryango we.

Alphonsine yagize “ati “mu mwaka wa 2012 nibwo natangiye umwuga wo kudoda inkweto, kuko narabikundaga kuva mu bwana bwanjye nkajya negera abantu babizi bakabinyereka ,maze kubimenya mpitamo kubikora kuko nabonaga guhingira umuhinzi w’amafaranga magana atanu (500frw) ntacyo byazangezaho. Byari bikomeye kuko nkitangira kubikora abadamu bagenzi banjye ntibamvugaga neza, ndetse bamwe bancaga intege kuko bumvaga ko ntazabishobora, ariko nkabima amatwi kuko nari nabikoze nabitekerejeho.

Yakomeje avuga ati Ubu uko mbayeho biranyuze kuko mbasha kubona icyo nshaka cyose ntagombye gusaba umugabo wanjye. kandi ikindi benshi banyubahira umwuga wanjye, kandi hano mu Gahunduguru turakora rwose kandi tugatanga ,

Alphonsine yasoje agira inama urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’ abagore ko batagomba kwitinya kuko barashoboye, ikindi bakirinda kumva amabwire y’abantu babaca intege kuko iteka uko umuntu atera imbere benshi bitabashimisha.Alphonsine yabwiye urubyiruko ko bagomba gukora bagifite imbaraga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza