Ubukungu

Karongi: Ubucuruzi buciriritse nibwo bumubeshejeho we ni umuryango we, kuva mu mwaka wa 1989

September-17
07:53 AM 2017

Mukantoni Emmaculle ni umubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko, utuye mu karere ka Karongi, umurenge wa Ruganda, akagari ka Rubona, mu mudugudu wa gahunduguru akaba afite abana ba 6.

Mukantoni yatangiye ubucuruzi mu mwaka wa 1989 aho yajyaga akora urugendo rurerure cyane ajya kurangura ibicuruzwa bitandukanye.

Mkiganiro kirambuye yagiranye na Yeejo.rw igitangazamakuru cy’urubyiruko ndetse n’abategarugori yavuzeko ajya kwiyemeza kujya akora urugendo ajya mu masoko yakure nko ku Mukungu, mu Rugabano, mu Gasenyi, ndetse n’ahandi kurangura ibijumba, amateke, amashu, ndetse n’izindi mboga zitandukanye ari uko yabonaga ntabundi buryo bwo kubaho yarafite, kandi akabona afite imbaraga zihagije.

Mukantoni yagize ati "natangiye gucuruza mfite amafaranga ibihumbi bine nibwo nigiriye inama yo kujya ndangura ibintu mbikuye mu masoko ya kure, kuko nabonaga hano iwacu kubibona ari ikibazo. ibyo nakomeje ku bikora sinacika intege. Mu mwaka 1993 umutware wanjye yitabye Imana noneho mbona ko nkwiriye gukora cyane kugirango mbashe kubaho ntasabirije. nyuma nararebye nsanga amafaranga yo mu bucuruzi atazatubeshaho, ngo yishyurire amashuri y’abana, bituma ntangira no kujya gwatiriza intoki nkagurisha imitobe, ubuzima bugakomeza. Ubu maze gushyingiza abana babiri umuhungu ni umukobwa bose arijye ubamenyera ibyo bacyeneye , ntatungo nsohoye murugo ndijyana kw’ isoko.

Mukantoni kandi avuga ko byamushimishije, cyane kuko hari bagenzi be yagiye agira inama yo kuza muri ubwo bucuruzi, ni ubwo bugaragara nk’ubusuzuguritse. ubu nabo bakaba baritejeje imbere.

Uyu mubyeyi ukorera ubucuruzi mw’isoko ryo mu Gahunduguru mu murenge wa ruganda, avuga ko imbogamizi bakunda guhura nazo ari uburyo bwo kugera aho barangurira kuko ni ubwo bakorewe umuhanda wa birambo ruganda, nta modoka zihagera nubu baracyagenda n’amaguru.

Mukantoni na bagenzi be icyo bahurizaho ni ugusaba leta ikaba yabaha imodoka dore ko ngo bakora urugendo rwa amasaha 4 bagera mwisoko ryo mubirambo bya gashari.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza